Print

Ubufaransa: Inkongi y’ umuriro yamenesheje abarenga ibihumbi 10 mu gicuku

Yanditwe na: Ferdinand RENZAHO 26 July 2017 Yasuwe: 395

Mu masaha y’ igicuku mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 rishyira ku wa 26 Nyakanga inkongi y’ umuriro yibasiye agace ko mu magepfo y’ igihugu cy’ u Burafaransa abagera ku bihumbi 10 bakurwa mu byabo.


Amagana y’ abantu bafite ubumenyi mu guhangana n’ inkongi z’ imiriro yoherejwe hafi ya Bormes-les-Mimoses, mu gace ka Provence-Alpes-Côte d’Azur mu Bufaransa, mu rwego rwo guhangana n’ iyi nkongi y’umuriro ikomeje kwibasira aka gace.

Aho hegitare 4,000 zimaze gushya mu mpande z’inyanja ya Mediterranee ku kirwa cya Corsica.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abayobozi bayitangarije ko kugeza ubu abantu 10,000, bamaze gukurwa mu bice byegeranye n’aha hari gushya, Ingabo 4,000 zikaba arizo zimaze gushyirwa muri aka gace ngo zihangane no kuzimya iyi nkongi, 12 muri bo bakaba bamaze gukomeretswa ndetse abapolisi 15 nabo bamaze guhumanywa n’imyotsi y’iyi nkongi.