Umusore Alassane Tamboura w’imyaka 20 wakinaga mu ikipe ya AS Bamako muri Mali ategerejwe kuri uyu wa gatatu I Kigali aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports yifuza Rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru.
Uyu musore utazirwa akazina ka Ibrahimovic kubera ubuhanga afite bwo gutaha izamu nka kizigenza Zlatan Ibrahimovic umunya Swede wakinaga mu ikipe ya Manchester United umwaka ushize ategerejwe na benshi mu bafana ba Rayon Sports bavuga ko baheruka rutahizamu mwiza ubwo Ismaila Diarra yari akibakinira.
Mu magambo y’abayobozi benshi b’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda bakunda kugaruka kuri rutahizamu none birangiye bamukuye muri Mali hari isoko rigali Rayon Sports ikunze guhahiramo ba Rutahizamu.
Uyu munya Mali ukunzwe iwabo araza gusesekara hano mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Nyakanga aho byitezwe ko arasinyira ikipe ya Rayon Sports kuzayikinira umwaka utaha.
Uyu mukinnyi aje mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko iheruka gutakaza rutahizamu Moussa Camara werekeje muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri , Davis kasirye na Ismaila Diarra,
ibitego yatsinze birakureba?
Turamwashimiye rwose Tamboura, naze rwose nawe yishimire amashyi ya Gikundiro na ambiance ya rayon sport muri rusange
Munatubwire ibitego yatsinze season ishize