Print

Lisite ntakuka y’abajya muri komite nyobozi ya Ferwafa mu gihe Mwanafunzi yaba atsinze De Gaule mu matora

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 July 2017 Yasuwe: 623

Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) bemeje urutonde ntakuka rw’ abazaba bagize komite Nyobozi ya Ferwafa mu gihe umukandida Mwanafunzi Albert yaba atsinze mu matora De Gaule bahanganiye kuyobora Ferwafa.

Ni urutonde ruriho Rwemalika Félicité usanzwe ari Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike,

Hashize ibyumweru bibiri irihuriro ryemeje ko Mwanafunzi ariwe uzabahagarari ndetse ko azanahabwa komite y’abazamufasha mu kazi natorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Icyo gihe bahise batanga urutonde ariko akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa kayobowe n’umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade, kahise kabwira abari kuri uru rutonde ko batujuje ibisabwa, bahise bihutira kuzuza ibisabwa.

Rwemalika Félicité washyizwe kuri uru rutonde azaba ashinzwe iterambere ry’abagore. Uyu mugore wahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore, yakunze kumvikana agaragaza kenshi ko atishimira uburyo ruhago y’abagore idahabwa agaciro ku ngoma ya De Gaulle agereranyije n’iy’abagabo.

Mu yandi mazina Mwanafunzi yagaragaje ko yazakorana nayo harimo Nyinawumuntu Grace usanzwe ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore akazaba ashinzwe ibya tekinike; Kanamugire Fidel usanzwe ari Umuyobozi w’Ikipe ya Heroes uzaba ashinzwe iterambere n’abandi.