Print

Netanyahu yifuje ko televiziyo "Al Jazeera " ifungwa muri Israel

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 26 July 2017 Yasuwe: 752

Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje ko ikinyamakuru gikomeye gifite televiziyo y’ Abakatari Al Jazeera kigomba gufungwa muri Israel kubera guhembera amakimbirane n’ihohoterwa

Netanyahu yanzuye ko Al Jazeera igomba gufungirwa ibikorwa byacyo mu gihugu cya Israeli kubera ko ikomeje gutangaza ibintu byatuma haduka ihohoterwa n’imvururu zitandukanye mu baturage.

Inkuru ya independent.co.uk ivuga ko Netanyahu abicishije kuri Facebook yanditse ko umurongo w’itangazamakuru ry’ikinyamakuru Al Jazeera ukomeje guhembera imvururu ibikurije ku bintu itangaza ku rusengero rwa Temple Mount.

Mu magambo ye yagize ati: "Nasabye inshuro nyinshi ko Al-Jazeera ifunga imiryango I Yeruzalemu. Niba bidakozwe, kubera impamvu z’ubutegetsi bw’igihugu, nzashyiraho itegeko rigamije gukura Al Jazeera muri Israel.”

Aljazeera ni ikinyamakuru cyandika kuri murandasi kikaba kandi kinafite televiziyo ikunzwe cyane ya Al Jazeera ikoresha ururimi rw’Icyarabu.