Print

Tamboura uzwi nka Ibrahimović uvuye muri Mali yaje gukinira Rayon Sports

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 July 2017 Yasuwe: 323

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017, Rutahizamu mushya w’ ikipe ya Rayon Sports Umunyamali Alassane Tamboura yageze mu Rwanda.Aje asimbura mwene wabo, Moussa Camara wamaze kwerekeza mu Misiri.

Uyu rutahizamu wo muri Mali, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku i saa mbiri n’igice za mu gitondo(8:30’), aho yakiriwe n’umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier.

Kuri gahunda yagombaga kugera mu Rwanda saa 7:30’. Uyu musore w’imyaka 20 wakiniraga AS Bamako y’iwabo muri Mali, aragirana amasezerano y’imyaka ibiri na Rayon Sports, akazatangirana imyitozo na bagenzi be bitegura kujya muri Tanzania aho bazakina umukino wa gicuti na Simba SC.