Print

Cristiano Ronaldo yatangaje umubare w’abana yifuza kubyara

Yanditwe na: 27 July 2017 Yasuwe: 2861

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Portugal witegura kwakira umwana wa kane yatangaje ko yifuza kubyara abana 7 bahwanye na nimero 7 akunda cyane ndetse yashyize mu kirango cy’amakompanyi ye.

Ubwo uyu musore yari mu Bushinwa mu kwamamaza ibicuruzwa bye birimo imipira yanditseho CR7 imwe mu mateleviziyo y’aho yamubajije umubare w’abana yifuza kubyara ayisubiza ko yifuza abandi 4 biyongera kuri 3 afite ubu.

Iyi nkuru yahise isakara mu bijyanyamakuru byo muri Portugal nubwo Ronaldo yabitangarije mu gihugu cy’ u Bushinwa.

Ikinyamakuru kitwa Correio da Manha kiti “Cristiano arishimye ndetse yatangaje ko yifuza abahungu n’abakobwa benshi.Yavuze ko yifuza 7 bahwanye na nimero 7 yambara”.

Ronaldo afite abana 3 aribo Cristiano Jr ufite imyaka 7 n’impanga 2 Eva na Mateo aherutse kubyara ku mugore watewe intanga ndetse mu minsi ishize ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko uyu mugabo yemeje ko umukunzi we Georgina Rodriguez atwite .


Comments

GATARE 28 July 2017

Uyu mugabo akabije gukunda abagore.Birababaje kubona abagore n’abakobwa bigira "sex objects".Imana yaturemye ishaka ko turyamana gusa n’umuntu dushakanye binyuze mu mategeko,kandi tukabana ubuzima bwose.Abantu basuzugura imana,ni hafi abatuye isi yose.Abakora ibyo imana ishaka,ni bake cyane.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abakristu nyakuri ari bake cyane (Matayo 7:13,14).Abakora ibyo imana itubuza,bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze gusa abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Abo nibo bazatura mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.


Justin 27 July 2017

Afite ibyo kubaha nashake azabyare mpaka.