Print

Allioni yakomoje kubivugwa ko yagiye kureba umusore I Dubai-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 July 2017 Yasuwe: 2250

Buzindu Allioni wamamaye nka Allioni arabarizwa I Dubai aho agiye kumara ukwezi kurenga.Uyu muhanzikazi avuga ko nta mukunzi ahafite nk’uko byakunze kugarukwaho cyane ko aricyo kiba cyamujyanye.

Mu minsi ishize nibwo mu itangazamakuru humvikanye inkuru y’urukundo ihamya umubano Allioni afitanye n’umusore usanzwe utuye I Dubai. Uyu mukobwa avuga ko ajya muri uyu mujyi w’uburanga kubera ko hatuyeyo bamwe bo mu muryango we.

Ngo mu kwezi kose agiye kuhamara akomeje ibikorwa bya muzika ndetse ngo aragera mu Rwanda mbere y’amatora kuko ashaka kuzatora umukuru w’Igihugu muri Kanama tariki ya 04.

Allioni niwe mukobwa rukumbi uririmba Dancehall uri mu bahataniye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatandatu. Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka: Ni uwanjye, Pole Pole, Uramfite, Impinduka n’izindi nyinshi.