Print

Soma ibyaranze tariki 28 Nyakanga mu mateka

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 28 July 2017 Yasuwe: 395

Itegeko rikarishye No. 227. mu bya gisikare ry’ uwari umuyobozi w’ikirenga wa Repubulika zunze ubumwe z’ Abasoviyete Joseph Stalin ni kimwe mu byaranze tariki ya 28 Nyakanga.

Turi tariki ya 28 Nyakanga ni umunsi 209 mu minsi 365 igize uyu umwaka. Iminsi 156 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa gatanu.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1794: Maximilien Robespierre na Louis Antoine de Saint-Just bicishijwe icyuma cyakoreshagwa mu kwica abantu mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa
1821: José de San Martín, yatangaje ku mugararagaro ubwigenge bw’igihugu cya Peru, bibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Espagne.

1933: Hongeye kubyutswa umubano wa Politiki ushingiye kuri dipolomasi, hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Espagne.

1942: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, uwari umuyobozi w’ikirenga wa Repubulika zunze ubumwe z’ Abasoviyete Joseph Stalin yemeje itegeko No. 227. Iri tegeko ryari rigamije gukemura ikibazo cy’ingabo z’abadage zari zikomeje kugenda zifata ubutaka bw’Uburusiya, abasirikare bose banze gushyira mu bikorwa iri tegeko bavanywe mu mirimo yabo cyangwa bakivana ku kazi, Abandi baje kwicwa.
1945: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagonze inzu ya mirongo irindwi n’icyenda igeze umuturirwa wa Empire State Building, abantu cumi na bane bahasiga ubuzima abandi makumyabiri na batandatu barakomereka.
1957: Ahitwa Isahaya, mu Ntara y’Iburengerzuba ya Kyūshū, mu gihugu cy’u Buyapani haguye imvura idasanzwe yahitanye abantu bagera kuri Magana acyenda na mirongo icyenda na babiri.

1976: Ahitwa Tangshan mu gihugu cy’u Bushinwa, hibasiwe n’umutingito utoroshye wahitanye abantu barenga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na bibiri, Magana arindwi na mirongo itandatu n’icyenda(242 769), abandi barenga ibihumbi ijana barakomereka.

2010: Indege ya Air blue Flight 202, yakoreye impanuka mu misozi ya Margalla. Mu Majyaruguru ya Islamabad mu gihugu cya Pakistan ihitana abantu ijana na mirongo itanu n’abiri.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 28 Nyakanga mu mateka.
1954: Hugo Chávez, Perezida wa Venezuela.
1981: Michael Carrick, umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’uBwongereza.
1985: Mathieu Debuchy, umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.
1993: Harry Kane, umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 28 Nyakanga mu mateka.
1965: Sheikh Attallah Suheimat, umunyapolitiki wo muri Jordania.
1981: Furere Stanley Rother, umumisiyoneri Gaturika ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Tariki ya 28 Nyakanga ni umunsi wo kurwanya indwara ya Hepatite.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Alphonsine, na Victor I.