Print

Karekezi Olivier yakoresheje imyitozo ya mbere (amafoto)

Yanditwe na: 28 July 2017 Yasuwe: 2170

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier umaze amasaha make ageze mu Rwanda,amaze gukoresha imyitozo ye ya mbere aho abafana benshi bakubise bakuzura ku Mumena.

Ku I saa tatu zuzuye kuri stade de l ‘Amitie ku Mumena niho Karekezi yahuriye n’abakinyi ba Rayon Sports aho abakinnyi hafi ya bose yaba abasanzwe n’abashya bari bahari uretse Nahimana Shassir utaragera mu Rwanda na Tidiane Koné.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akigera I Kanombe yavuze ko abakinnyi Rayon Sports ifite ari beza ndetse yiteguye gukorana nabo bakitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.

Icyagaragaye mu myitozo ya mbere ya Karekezi ni ishyaka ry’abakinnyi aho benshi bashaka kwereka umutoza ko bashoboye.

Imyitozo ya mbere ya Olivier Karekezi yibanze ku kwigisha abakinnyi basabwa kugumana umupira hagati yabo.

Icyaranze iyi myitozo ni umubare munini w’abafana aho byasaga naho wagira ngo ni match yabaye.

Amafoto yaranze imyitozo ya mbere ya Karekezi:



Amafoto:Rayonsports.net


Comments

Peter 28 July 2017

Rayon ndayemeye nubwo nari umu APR


Bocor 28 July 2017

Gasenyi ibyo wakora byose tuzakunyura hejuru nkuko bisanzwe tubabajwe numwana wacu Karekezi wakuriye muri Byishimo akaba aje mumatiku yanyu


ndayishimiye erk 28 July 2017

bazabona ayobamihe mbase aperi turiteguye tibizatubuzakuyihana nibashakebazane namesi