Print

Umuyobozi w’ ibitaro bya Muhima yikomye itangazamakuru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 July 2017 Yasuwe: 4445

Umuyobozi w’ ibitaro bya Muhima bimaze iminsi bivugwaho kurangarana abarwayi no kudatanga serivise zinoze, aravuga ko atazi icyo abanyamakuru bapfa n’ ibitaro ayoboye kuko ngo bagaragaza isura itari yo y’ ibitaro bigatera umwuka mubi mu baturage.

Ibitaro bya Muhima byahoze ari ishami ry’ ibitaro bikuru bya Kaminuza CHUK. Icyo gihe inshingano nyamukuru yabyo yari ukubyaza. Nyuma ibi bitaro byaje kugirwa ibitaro by’ akarere ka Nyarugenge bitangira gutanga izindi serivisi z’ ubuvuzi.

Dr Ntwali Ndizeye uyobora ibi bitaro mu kiganiro yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 yagaragaje ko hari intambara y’ amagambo cyangwa umwuka mubi hagati y’ ibitaro n’ ababigana. Iyo ntambara ya ashimangira yatejwe n’ abanyamakuru.

Yagize ati “Polemic ihari yatejwe n’ abanyamakuru”. Umunyamakuru yabajije Dr Ndizeye niba hari icyo abanyamakuru bapfa n’ ibi bitaro bya Muhima ku buryo bakora inkuru zo kubyibasira avuga ko ntacyo azi.

Uyu muyobozi yakomoje ku nkuru imaze iminsi isakaye mu bitangazamakuru bitandukanye y’ umugore wagiye kubyarira ku Muhima, abaganga baramubwiye ko atwite impanga hanyuma ibitaro bikamuha umwana umwe bikamubwira ko undi yapfuye ariko ntibyerekane umurambo w’ uwapfuye.

Mu mvugo y’ uyu mubyeyi ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru humvikanyemo kutizera abaganga akeka ko umwana we ashobora kuba yamwambuwe ngo azahabwe abandi.

Ibi byabaye mu gihe muri Kanama umwaka ushize wa 2016 hari umuforomo wo muri Gakenke wibye uruhinja rw’ umubyeyi wari umaze kubyara akabeshywa ko yabyaye umwana upfuye.

Ibi nibyo byaba bituma umuryango wa Kayijuka Rudoviko na Nyabyenda Sarah wari warabwiwe ko ugiye kunguka abana b’ impanga udashira amakenga ibyo guhabwa umwana umwe, ntihaboneke umurambo w’ undi mwana.

Dr Ndizeye uzobereye iby’ubuzima bw’ imyorokere yavuze ko hari uburyo bibaho umubyeyi wari utwite impanga akazasigarana umwana umwe mu nda. Gusa uyu muyobozi akaba n’ umuganga yirinze gusobanura byinshi kuri iyi ngingo avuga ko ayisobanuye yaba amennye ibanga ry’ umubyeyi Nyabyenda kandi yararahiriye kutazashyira ku karubanda amabanga y’ umurwayi.

Yavuze ko iyo umunyamakuru azakuba azobereye iby’ ubuzima bw’ imyororokere atari gukora iyi nkuru ngo igere ubwo iteza umwuka mubi muri rubanda kuko yari kuba azi iyo phenomene aho umubyeyi wari utwite abana babiri asigarana umwana umwe mu nda.

Abanyamakuru bakiriye Dr Ndizeye muri situdiyo babwiye uyu muganga ko bumva uyu munyamakuru mugenzi wabo nta kosa yakoze kuko yaganiriye n’ uyu mubyeyi akumva impugenge ze agahindukira akabaza abarebwa n’ ikibazo.

Dr Ndizeye yahishuye ko hari amakuru yihariye abaganga babwiye Nyabyenda Sarah ariko batavugira ku ka rubanda kuko ari amabanga akaba n’ ubuzima bwite bw’ umubyeyi.

Uyu muganga yabajijwe ku kibazo cy’ umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi washinje ibitaro bya Muhima kumuguranira umwana. Icyo uyu mubyeyi yahawe umwana w’ umukobwa nyamara ku ifishi ye handitseho ko yabyaye umuhungu.

Dr Ndizeye yashinje itangazamakuru kuba icyo gihe ryarateranyije ibitaro n’ abaturage avuga ko itangazamakuru ritangombaga gutangaza iyo nkuru. Gusa yemera ko umuforomo yibeshye akandika ku ifishi igitsina kinyuranye n’ icyo umubyeyi yabyaye.

Impamvu avuga ko umunyamakuru atagombaga gutangaza iyo nkuru ngo ni uko umubyeyi w’ umugore yemeraga ko uwo mwana w’ umukobwa ari uwe. Iki kibazo ngo cyarangiye umugabo w’ uyu mugore asabwe kujya kubitaro ngo abaganga bafate ibizamini bapime niba koko uyu mwana w’ umukobwa ari uwabo ngo umugabo ntiyajyayo.

Gusa ntawakwirengagiza ko Minisiteri y’ ubuzima icyo gihe yari iyobowe na Dr Agnes Binagwaho yari yatangaje ko ibyo bizami bizishyurwa n’ uyu muryango. Gupima DNA, ikizami kigaragaza isano abantu bafitanye bisaba kwishyura amafaranga atari munsi y’ ibihumbi 200.

Dr Ndizeye yateye utwatsi amakuru yose avuga ko ibitaro ayoboye birangarana abarwayi kugeza ubwo hari ababyarira muri corridor. Gusa uyu muyobozi yemera ko hari igihe abarwayi baba benshi bakarenga ubushobozi bw’ ibitaro. Ngo iyo abarwayi babaye benshi bamwe boherezwa ku bitaro bya CHUK.

Hari ubuhamya butandukanye bw’ ababyeyi babyariye muri ibi bitaro bavuga ko bahawe serivisi mbi bikabagiraho ingaruka zirimo kubura abana no gutakaza ubushobozi bwo kuzongera kubyara. umwe muri bo.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhima avuga ko ku mwaka ibi bitaro byakira ababyeyi ibihumbi 10 000. Bivuze ko buri munsi muri ibi bitaro habyarira ababyeyi batari munsi ya 27.

Dr Ndizeye yavuze ko kuba muri 2015 umuforomo yaribeshye akandika ku ifishi igitsina kinyuranye n’ icyo umubyeyi yabyare ari ukwibeshya bisanzwe ngo ntaho bihuriye no kuba uwo muforomo yaba yari yananiwe bitututse ku gukora amasaha menshi kuko ngo abaganga baba baratojwe gukora amasaha menshi.

MUHIMA: Umugore wari witeze kubyara impanga yahawe umwana umwe, ngo hari abamubwiye ko abaganga bagurisha abana


Comments

honorable 30 July 2017

umva uyu muyobozi tu,itangazamakuru se mupfa iki?rijya gusebya ibitaro?twese turabizi ibibera kumuhima,amagambo mabi y umusaza ukora kuri echo abwira ababyeyi ngo ntibakamurateho izo mpinja,Muhima keretse ifunzwe cg igasenywa abahakora bakirukanwa bose,igasimbuzwa ahandi!naho ntibikome itangazamakuru ruvuga ibyabaye kd bakabsza abo byabayeho ntago ibyo Dr Ndizeye avuga ariko kuri kwa Muhims Hospital,uhageze mu masaha ya nijoro nawe adahari agategereza rapport ntugirenge yakurusha amakuru nubwo ahayobora.ibyo bita ibanga rya kiganga rero niryo bifashisha bsngiza ibintu ngo ni amanga baksnga gukora ibyo ubasabye ngo ntutegeka ibyo bakora,njye aho gusubiza umurwayi ku Muhima nzamureka apfire murugo mbyimenyere.narahazinutswe
naho Dr niyirire amafaranga ntazi ibijysmbere niba atari ukwirengagiza ibyo axi


bwoba 28 July 2017

Uyu muganga ibisobanuro atanga arigukingirikibaba ibitaro akuri kandi birumvikana.


mangwende 28 July 2017

icyo cyapa cyabo harimo ikosa. ngo Muhima Hosptal