Print

Umunyeshuli wiga muri kaminuza ya UTB yasutse amarira abonye P.Kagame-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 July 2017 Yasuwe: 2178

Uwimana Yvonne, Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) yabonye umukandida wa FPR-Inkotanyi bimutera gusuka amarira y’ibyishimo.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu tariki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamarizaga muri ako karere. Uyu mukobwa yabaye akibona Kagame asuka amarira, yumvikanaga ko avuga ko aribwo bwa mbere amubonye.

Amafoto n’amashusho yafatiwe muri iki gikorwa agaragaza ibyishimo by’ikirenga kubatuye I Rubavu, Paul Kagame yavugaga ijambo akakirwa n’abamubwira ko batazamutererana.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame ageza ubutumwa ku baturage, bamuririmbiye indirimbo imenyerewe muri aka karere iririmbye mu rurirmi rw’ikigoyi yitwa “Nda ndambara yandera ubwoba” (Nta ntambara yantera ubwoba).

Agifata ijambo, Perezida Kagame na we yahise asubiza abaturage bayiririmbaga agira ati “Nanjye mbafite ntayantera ubwoba.”

Yakomeza avuga ko ubwuzu ari bwose mu baturage bemezaga ko bari kumwe na ‘Nta nambara batatsinda’.Mu ijambo rye, Kagame yakomeje gushimangira ko umubare w’abanyarwanda bamuri inyuma umuha imbaraga zo gukomeza guteza imbere Igihugu ngo azakomeza kubashakira ibyiza gusa.

Yagize ati “Nshaka ko amazi agera kuri buri wese maze mukore mwikorera, abacuruzi bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora nabo batunge amagana batunganirwe. Igihugu twifuza kandi ni cyo gihugu dushobora kugeraho iyo twabishatse.”

Uyu mukobwa yakomeza kurira ari nako azamura amaboko ashima Imana imweretse Paul Kagame
Yasuye amarira abonye Paul Kagame ageze i Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza