Print

Umubyeyi wa Ali Kiba yamusabye gushaka umugore nubwo afite abana bane

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 July 2017 Yasuwe: 453

Umubyeyi wa Ali Kiba yamaze gusaba umuhungu we gushaka umugore mu maguru mashya, avuze ibi mu gihe Ali Kiba amaze kubyara abana ku bagore bane batandukanye.

Nyina wa Ali Kiba yasabye umuhungu we gushaka umugore uzwi mu mategeko kuko mu buzima bw’ubuto bwe yabayeho mu iraha gusa .Ngo ubuzima arimo bwazatuma ahazaza he yisanga ari wenyine arera abana wenyine.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Global Publishers,Nyina wa Ali Kiba yagize ati” Iki ni cyo gihe ngo ashake umugore ku buryo buzwi,ndumva ko ntacyo atakoze mu buto bwe,nifuza ko yabitekerezaho agafata icyemezo gifatika”.

Yakomeje avuga ko umuhungu we akwiye gushaka umugore w’isezerano uzamufasha kurera abana bane amaze kubyara. Uyu mubyeyi yavuze ko nubwo atangaza ibi atari we ufite ijambo rya nyuma ku bana b’umuhungu we.

Ati ”Njye nk’umubyeyi mfite inshingano zo kubyitaho”. Ali Kiba yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa benshi ndetse bamwe baza kubyarana gusa uzwi cyane ni umunyamideli akaba n’umucuruzi Jokate Mwegelo bivugwa ko ari we umuryango we wishimira kurusha abandi bose.