Print

Kagame yasezeranyije Abanyarusizi amashanyarazi no kongera ubukerarugendo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 July 2017 Yasuwe: 4336

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017, Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Rusizi mu kibaya cyo mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Mashyuza.Ni nyuma y’uturere twa Rutsiro na Karongi aho yaganiriye n’abamushyigikiye.

Kagame mu Karere ka Rusizi yabemereye amashanyarazi anabasezeranya kongera ubukerarugendo, ngo ibyo avuga si ugushaka amajwi mu matora ahubwo bizakorwa afatanyije n’ Abanyarwanda bose.

Mbere yo guhabwa ikaze Kagame, yabanjirijwe na Depite Bamporiki Edouard wavuze ibyo Akarere ka Rusizi kagezeho aho yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari barahemukiranye babashije kwiyunga ku buryo bugaragarira buri wese.

Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo birimo ‘uruganda rw’isima rwatanze akazi’ n’ibindi anashimangira ibyo yari yarabemereye ubwo yiyamamazaga mu 2010 ko byose yabibahaye.

Mu ijambo rye, Kagame yatangiye ashimira abaturage anashimangira ko nta Munyarwanda uzasigara inyuma mu iterambere ahubwo ko bose bazagendera hamwe hatitawe ku karere cyangwa ahandi bakomoka.

Yashimangiye ko uburekerarugendo ari kimwe mu byo azitaho ku ngoma ye. Yagize ati “Ubukerarugendo tuzabuteza imbere, turashaka ko amashanyarazi agera muri buri Munyarwanda kandi ibyo mbabwira ni ukuri ntabwo ari ibyo mbasabisha, ntabwo ari iby’amajwi. Njye ndavuga ibyo njye namwe tuzakora tukigezaho.”

Yungamo ati “Iyi myaka 23 tumaranye yabaye iyo kongera kubaka igihugu gishya ubu dufite u Rwanda rushya… muri bashya rero. Abenshi muri bashya kubera ko n’abo ndeba hano imbere n’abandi muri bato cyane, bamwe ndetse muri mwe ntabwo imyaka 23 muyigejeje [ …] n’abakuru bari hano nabo ni bashya mu myumvire ya Politiki. Politiki yarahindutse. Iyari iriho ntaho ihuriye n’iyo mu myaka 23 ishize.”

"Mwese hamwe, twese hamwe , duhuriye kuri yo politiki nshya, yo kubaka igihugu… buri munyarwanda wese akigirira icyizere, akakigirira n’undi. Iyo niyo demokarasi twebwe tugenderaho izindi bigisha mu bitabo ariko ntibazigendereho izo ntabwo nzizi."


Comments

Nine 29 July 2017

Muzehe afite abasore beza pe.