Print

Mukura VS yaguze Myugariro wakinaga I Burundi

Yanditwe na: 28 July 2017 Yasuwe: 453

Ikipe ya Mukura Victory Sports ikomeje kwiyubaka yasinyishije myugariro uturutse I Burundi mu ikipe ya Muzinga ndetse wari na Kapiteni wayo Iragire Said amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Nyakanga 2017 .

Uyu musore aje mu rwego rwo gufasha iyi kipe kugarira cyane ko mu bintu byayigoye umwaka ushize ni ubwugarizi bwayo burimo.

Nyuma yo gusinya uyu musore yagize ati’ “Nagize amahirwe kuko umutoza wa Mukura asanzwe anzi i Burundi, nziko bizagenda neza.Imana ninshoboza nzerekana itandukaniro ku bandi bugarizi ba hano mu Rwanda mpeshe ishema ikipe yanjye ya Mukura’’.

Amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe aravuga ko uyu musore afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse aje no gushaka uburyo yakwigaragariza abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi aho yifuza nawe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Iragire Said ni umusore w’imyaka 24 uvuka kuri Mukarugomwa Maria w’umunyarwandakazi na Idi Djuma ufite ubwenegihugu bw’u Burundi.Yatangiriye umupira we mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura.Yageze mu cyiciro cya mbere mu 2013 akinira Muzinga ahava yerekeza muri Vital’o mu mwaka wakurikiyeho aza kugaruka muri Muzinga mu 2015 aho yakinaga kugeza ubu asinye muri Mukura.

Uyu musore aje yiyongera kuri Mutebi Rachid Mukura iherutse kugura imukuye mu ikipe ya Gicumbi ndetse nkuko byemezwa n’iyi kipe baracyakomeje gushaka abandi bakinnyi kugira ngo mMukura y’umwaka utaha izaba ikomeye kurenza umwaka w’imikino ushize.