Print

Umwe mu basirikare bashinjwa kwica umuturage yabwiwe ko niyemera icyaha azababarirwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 July 2017 Yasuwe: 3739

Abasirikare bato barimo uwitwa Pte Nshimyumukiza Jean Pierre na Pte Ishimwe Claude, bakurikiranyweho kwica Ntivuguruzwa Aimé Ivan, wari utuye i Gikondo mu karere ka Kicukiro imbere y’urukiko bahakanye ibyaha byose baregwa uko ari bitanu.

Aba bombi bashinjwa ibyaha bitanu birimo ubwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi.

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017 nibwo habaye urubanza rw’iburanishwa ryo mu mizi rwabereye aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Gikondo akagari ka Karugira muri Kicukiro.

Tariki ya 23 Kamena 2017 nibwo bari bagejejwe imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umwe muri aba basirikare yari yemeye ibyaha aregwa byose mu gihe mugenzi we yari yemeye icy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi gusa.

Mu kwisobanura ku mpamvu bahakanye ibyaha bari barabyemeye, umwe muri bo yagize ati “Jyewe nari nabwiwe ko nimbyemera nzababarirwa ariko naje gusanga ntakwishinja ibyaha ntakoze, kuko uwapfuye yarashwe mu rwego rwo kwitabara”.
Mugenzi we ati “Kubera ko uwapfuye yari arimo kunyambura imbunda, tuyirwanira, nanjye yashoboraga kunyica ndetse akaba yarasa n’abandi baturage. Umuntu rero iyo yishe undi mu rwego rwo kwitabara nta cyaha aba yakoze”.

Umushinjacyaha wa gisirikare, Cpt Rushakiro Ndaruhutse Felicien, yavuze ko bitumvikana ukuntu bahakana ibyaha bemereye imbere y’urukiko n’abantu.

Ati “Ubushize mu iburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abaregwa bemeye ibyaha ndetse no mu rukiko rukuru rwa gisirikare ni ko byagenze. Kuba rero bahinduye imvugo, ndasaba urukiko kubyitaho no kubiha agaciro”.

Me Uwimana Thaddé waburaniraga abaregwa, yasabye ko bagirwa abere bagafungurwa kuko ngo nta cyaha kibahama.

Ati “Umusirikare uri mu kazi yahawe, umuntu akaza kumwambura imbunda hanyuma akitabara, jye ndumva yarakoze ibyo yagomabaga gukora.

Nizeye ko urukiko mu bushishozi bwarwo, abaregwa ruzabagira abere kuko ibyaha baregwa ntabyo bakoze”.

Perezida w’urukuko, Maj Sumanyi yavuze ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 8 Nzeri 2017 saa tatu za mugitondo, kugira ngo abaregera indishyi n’abaziregwa bazisobanure.


Comments

Kananga evarist 29 July 2017

Nizerako ubutabera bw’u Rwanda mubushishozi bwarwo aba bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye ndetse n’umuryango wabuze umuntu wabo nkanavuga societe nyarwanda muri rusange twizereko ubutabera butatangwa kandi neza maze nubwo uwitabye Imana atagaruka, ubutabera buganze mu rwanda, abahamwe n’ibyaha bahanwe.


uwimana 28 July 2017

ubu ibizingiti amasasu yatoboye bwo yarwanaga nade ( ubo wasanga madimba abihakana koko)