Print

Koreya ya Ruguru yagerageje indi missile

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 28 July 2017 Yasuwe: 1610

Minisiteri y’ingabo ya Leta zunze zubumwe z’ Amerika, Pentagon, yemeje ko Koreya ya ruguru yagerageje missile muri aya masaha ya nimugoroba ku wa Gatanu nkuko byemezwa n’inzego z’umutekano muri Koreya y’ Epfo. Iri geragezwa ryabaye saa 16h41 zo mu Rwanda, iki gisasu kikaba cyageragerejwe mu majyaruguru ya Koreya mu ntara ya Jangang.

Ibi bikaba bibaye mu gihe, iki gihugu cyarimo kizihiza isabukuru y’imyaka 64 y’intsinzi ubwo intambara yahanganishaga Koreya zombi yarangiraga hasinywa amasezerano y’amahoro mu 1953.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Shinzo Abe, Minisitiri w’intebe w’ Ubuyapani yavutse ko iyi missile yageze uruhande y’inyanja yabo, nyuma yo kugenda iminota 45 mu kirere, akaba yahise atumiza igitaraganya inama y’umutekano.

I Washington,( Leta zunze ubumwe z’ Amerika,) Kapiteni w’ingabo zirwanira mu mazi, Jeff Davis, akaba n’umuvugizi wa ministeri y’ingabo Pentagon, yemeje iri gerageza rya missile ahita atangaza ko bagomba kugira icyo bakora.

Perezida wa Koreya y’epfo Moon Jae-in na we yahise ahamagaza inama y’umutekano.
Koreya ya ruguru nubwo ikomeje gushyirirwaho ibihano ntabwo biyikanga, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru thesun.co.uk byari biteganyijwe ko uyu munsi missile Koreya ya ruguru iyitera muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aho n’abaturage bari batangiye kwimurwa aho byari byatangajwe ko iraza guterwa, ariko birangiye Kim Jong-Un ayiteye mu Nyanja hafi y’Ubuyapani