Print

Kaminuza 2 zo muri Kenya zakoreraga mu Rwanda zategetswe gufunga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 3663

Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology na Kenyatta University zakoreraga mu Rwanda na Tanzaniya zategetswe gufunga imiryango kubusabe bwa Leta ya Kenya.

Muri Nzeri uyu mwaka 2017 nibwo byari biteganyijwe ko izi kaminuza zitangira kwandika abanyeshuli bashaka kwigayo gusa Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Kenya yabujije izi kaminuza kongera kwandika abandi banyeshuri.

Hahagaritswe kaminuza 19 harimo ebyiri zo muri Kenya ari zo Kenyatta University na
Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology n’imwe yo muri Uganda.

Fred Matiang, Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi muri kenya yasabye ubuyobozi bw’izi kaminuza zifite ibyicaro i Arusha muri Tanzaniya n’i Kigali mu Rwanda kuzifunga.
Umuyobozi wungirije wa Kenyatta University Paul Wainaima nawe yemeje ko biteguye gushyira mu bikorwa gufunga amashami yabo ari mu Rwanda no muri Tanzaniya.

Jomo Kenyatta University of Agriculture and technology yari isanzwe iri muri kaminuza zafungiwe amwe mu masomo na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda bitewe no kuba hari ibyo atujuje.

Inkuru ya The East African ivuga ko Kenyatta University yari yarashoye asaga miliyoni 3,7$ mu gutangiza ishami ryayo mu Rwanda, mu gihe yari yarashoye ibihumbi 530$ mu gutangiza ishami ryayo muri Tanzaniya.