Print

Ingingo Perezida wa Sena, Makuza ashingiraho yerekana ubudasa bwa Paul Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 359

Perezida wa Sena, Bernard Makuza ubwo yari mau karere ka Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF inkotanyi yavuze ko hari ingingo zigera ku munani ashingiraho avuga ko Paul Kagame yakoze ibyananiye benshi.

Ubwo yahabwaga umwanya yatangiye ashima umwanya yahawe, ati “Ndagira ngo mbashimire n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuri uyu mwanya mumpaye, ntabwo njya nirarira ndabashimira iki cyubahiro mumpaye n’ishema binteye.”

Yongeye kuvuga ko we n’abandi banyarwanda bashima intambwe bamaze kugeraho babikesha Kagame, ati “Kimwe n’abandi banyarwanda bose bari hano n’abatari hano hirya no hino, turashima impinduka mwazanye muri iki gihugu uhereye ku miyoborere myiza itavangura mushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwasandaye mugashyira imbere gukorera mu mucyo ndetse mugaha ijambo buri munyarwanda wese apfa kuba afite igitekerezo cyubaka.

Icyo ngicyo nibyo abanyarwanda hirya no hino twakomeje kuvuga ko byubatse ubudasa bwanyu ndetse ko muri n’umuntu udasanzwe. Ntusanzwe. Ndahamya neza ko n’ababazi mukibyiruka mukiri bato bagomba kuba hari ibyo bababonagamo by’ubudasa by’umuntu udasanzwe no muri icyo gihe.

3Ariko reka njye ngira aho mpera kuko niho nashyikira. Twese tuzirikana ko icya mbere, ubwo byari bimaze kugaragarira abanyarwanda twese ko u Rwanda rwahejeje ishyanga bamwe mu bana b’iki gihugu, FPR Inkotanyi yafashe icyemezo cyo kugira ngo abanyarwanda batari barishwe babashe gutaha […] muri icyo gihe mwari mu mashuri muri Amerika kubera icyo gihe uko byari bigenze, mu buyobozi bw’ingabo za APR mwafashe icyemezo cyo kureka ayo mashuri no kuza ku rugamda bigaragaza ko uri umugabo udatinya urugamba ahubwo usuma arusanga.

3Ubwo ni ubudasa ubundi mu bisanzwe kandi byoroshye mwari kwigumira aho ngaho mukarangiza amashuri mukayakomeza ariko ibyo ntabwo byari kuba ari Kagame Paul. Ntabwo mutinya aho rukomeye. Aho rukomeye muhagurukana ibakwe maze mukerekana ubushobozi mukerekana inzira y’uko ibintu bigomba kugenda kandi gutsindwa ntabwo ari ibyanyu. Ibyo ni ubudasa."

Mu gusoza ijambo rye Makuza yagaragaje ko nubwo itariki y’amatora itaragera manda y’imyaka 7 yamaze gutangira. Yagize ati “Ndareba kandi nziko ibyo mvuga mbisangiye na benshi niba atari bose. Iyi myaka irindwi iri imbere twayitangiye kabaye. Turanyuramo nkuko mwabivuze. Ariko muri bwa bwisanzure, turareba n’indi, turareba n’indi irenze myinshi tunahereye kuri ya yindi itanu inshuro ebyiri twashyize mu Itegeko Nshinga. Nyabuneka, aho aho!!!! Ubundi dukataze mu majyambere kuko tubafite.

Yungamo ati “Iyo umuntu atashoboraga kuva Rubavu atabanjije kunyura mu Majyepfo ngo akoreshe igihe cyihuta akanyura aha ngaha Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke - Rusizi nta handi anyuze, ubwo muba muri kumwe. Ubwo ni ubudasa […] ibyo rero kimwe n’ibindi twese tuzi, impinduka zabaye muri iki gihugu ni ishyano ryose […] n’abanyamahanga uwabashyira hariya ngo batore nabo bagutora.”

Bernard Makuza ushyigikiye FPR Inkotanyi, ubusanzwe n’umunyapolitiki wigenga. Ni nyuma y’uko kuwa 14 Mata 2003 ubwo ishyaka MDR yabagamo ryaseswaga.

Makuza yabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 8 Werurwe 2000 kugeza kuwa 6 Ukwakira 2011, kuva kuwa 14 Ukwakira 2014 akaba ari Perezida wa Sena.

Makuza yasabye Kagame gukomeza kuyobora kugeza 2024