Print

P.Kagame yahishuriye ab’I Nyamasheke uko Twagiramungu ari mu bambere bifuje ko aba Perezida

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 6465

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Nyamasheke yagarutse kuri politiki mbi idaha abantu bose ubwisanzure, anakomoza kuri Twagiramungu uri mu bantu ba mbere bifuzaga ko Kagame aba Perezida w’Igihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, Kagame yari mu karere ka Nyamasheke aho yarikiranywe amashyi n’impindu, bamwe bati “Nta ntambara yadutera ubwoba turikumwe; nawe ati “Muramfite nanjye ndikumwe namwe.”
Urunyuranyune rw’indirimbo n’ibisingizo birata ubutwari bwa Kagame ni bimwe mu byumvikanaga mu mudiho wabakoze kuvuga gutora ari ijana ku ijana.Yababwiye ko igikorwa cy’amatora cyo ku itariki 4 cyivuze gukomeza impinduka zimaze imyaka 23 zikorwa mu Rwanda.
Ati :”Imyaka 23 ishize tuyimaze mu mpinduka zo kubaka u Rwanda rushya itariki 4 rero mu icyo gikorwa cy’amatora nacyo kiratwibutsa ibyo ayo mateka yavuze biratwibutsa ko tugomba kubaka ubumwe amajyambere n’umutekano mu banyarwanda.”

Yakomeje kumvikanisha ko igikorwa cy’amatora gisobanuye Demokarasi isobanutse kuri buri wese, aho buri mu turage agira uruhare mu guhitamo uzakomeza akanashimangira imibereho myiza.

Ngo demokarasi u Rwanda rushaka n’iha amahirwe muri munyarwanda wese akisanzura ati :”Buri munyarwanda wese agomba kugira amahirwe, uburenganzirwa bwe akagira uguhitamo uko ashaka rero itariki 4/8 ni ukongera guhitamo inzira nziza y’abanyarwanda uko bayishaka. Ibyiza cy’ubumwe mu banyarwanda ni byinshi ariko ejobundi hari uwaturirimbiye indirimbo ivuga ngo nta ntamabara yamutera ubwoba buriya turikumwe tuzi icyo dushaka nta ntambara yadutera ubwoba.”

Yakomeje agira ati :”N’ibi byaho tuva n’aho tujya tuva mu bukene tujya mu majyambere ubukire busakara mu banyarwanda bose nabyo tuzabigeraho urwo narwo ni urugamba rutaduteye ubwoba. Nanone iyo ufite politike nzinza ufite abanyarwanda bari hamwe nta kinanirana ikinanirana kiba muri politiki mbi.”

Yashimiye kandi Makuza Bernad umuyobozi wa Sena y’u Rwanda nawe wiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR n’ubwo nta shyaka agira ndetse anavuga uko yazanye n’itsinda ry’amabantu kurebera hamwe uko u Rwanda rwabaho nyuma y’intambara bose bakamusaba kuba Perezida harimo na Twagiramungu waje kumwihinduka nyuma.

Ati :”Ndetse hari n’abandi batari muri ayo mashyaka batari no muri FPR nka Makuza nabo bashyira mu gaciro bafatanya na FPR kandi babitangiye kuva cyere. Hari abantu bazanye kundeba ngo twubaka inzego zigiye gukurikira intambara yari irangiye yabatsinze ntiyabavuze n’amazina barimo na Twagiramungu ngirango we yamuvuze niwe uba hanze duhora dutumira ngo atahe icyantangazaga icyo gihe bazana ryari itsinda rinini hari za PL n’anadi mashyaka icyo hari MDR niyo Twagiramungu yari ayoboye tubasobanurira ibyo tugiye gukora icyantanga ni uko uwo Makuza yavugaga ngo niwe washimangiraga ngo ni jyewe ukwiye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihinduta ngirango yibwiraga ko azankoresha nari nabaye urutindo yambukiraho”


Comments

nkulikiyinka 30 July 2017

blavo Makuza nanjye ntashaka ngira nemera ibitekerezo byubakq
gusa nuburenganzira bwa muntu