Print

Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe uruhare rwabo mu kurinda abaturage

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 191

Ku itariki ya 28 Nyakanga, umuyobozi w’abapolisi bose baturuka mu bihugu bitandukanye biri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) Gen. Roland Zamora, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2) rikorera mu Ntara ya Kaga-Bandoro.

Uru ruzinduko rwe, rwari rugamije kubashimira uko bakora neza akazi bashinzwe, ko kurinda abakozi b’umuryango w’Abibumbye (UN) ndetse n’impunzi ziri mu nkambi. Muri aka gace, habayo impunzi zavanywe mu byabo n’intambara yari yarayogoje iki gihugu mu myaka mike ishize yahuje imitwe y’inyeshyamba itandukanye.

By’umwihariko, Gen. Roland Zamora yabashimiye igikorwa bakoze cyo kurinda no kubungabunga umutekano w’izi mpunzi ku itariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga, ubwo habaga igitero cy’abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka ku nkambi.

Yashimiye abapolisi b’u Rwanda uburyo babyitwayemo mu gusubiza inyuma no kuburizamo iki gitero kuri aba baturage bavanywe mu byabo n’intambara, ndetse bagafata na bamwe mu bari bakigabye na bimwe mu bikoresho byabo birimo imbunda n’ibindi bari bitwaje kandi bigakorwa kinyamwuga.

Inkambi zatewe n’abo barwanyi zirindwa n’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2). Zibarizwamo abagera ku 25, 000. Ziri hafi mu birometero 400 uvuye mu Mujyi mukuru w’iki gihugu wa Bangui.

Gen. Roland Zamora mu butumwa bwe nyuma yo gusura aba bapolisi b’u Rwanda, yagize ati:” nshimiye cyane umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi ndetse n’abapolisi b’u Rwanda -RWAFPU2, kubera igikorwa mwakoze gishimishije mu bwitange, umurava ndetse n’ubunyamwuga. Igikorwa mwakoze cyari ngombwa mu kurengera abaturage b’abasivili. Ibi birerekana ko mutegerejweho byinshi mu kazi kanyu”.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Abapolisi 450 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bagize imitwe itandukanye. Itatu muri iyo mitwe igizwe n’abapolisi 420 (Ibiri ya FPU n’umwe ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit).

Abandi bakora imirimo itandukanye irimo ubujyanama, guhugura no kwigisha abagize inzego z’umutekano z’iki gihugu.

Umuyobozi w’abapolisi bose mu butumwa bw’amahoro muri CAR yakirwa n’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU2