Print

Bakame yatangaje uko yakiriye kuza kwa karekezi muri Rayon Sports

Yanditwe na: 30 July 2017 Yasuwe: 2371

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko yishimiye kuza kwa Karekezi Olivier nk’umutoza we ndetse atangaza ko yiteguye gukorana neza nawe ndetse n’abamwungirije kugira ngo Rayon Sports ibone intsinzi.

Bakame yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo gukorana imyitozo ya mbere n’aba bagabo bashya aho yavuze ko akurikije imyitozo bakoreshejwe nta kabuza bazatwara ibikombe.

Yagize ati “Abatoza bacu bashya bagize ibihe byiza ari abakinnyi kandi twizeye ko bazafasha Rayon Sports kubona intsinzi.Twiteguye gukorana cyane nabo kugira ngo tugere kuri byinshi.Batweretse ibyo bifuza kugeraho birimo kubaka ikipe itsinda ndetse inakina umupira mwiza niyo mpamvu twiteguye gukorana kugira ngo dutware ibikombe.Karekezi Olivier yabaye umukinnnyi mwiza kandi akigera mu Rwanda yavuze ko ikimuzanye ari ugutsinda,tuzakorana nawe neza kugira ngo dufashe Rayon sports kwitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu myiteguro yo kwerekeza muri Tanzania aho yiteguye gukina n’amakipe y’ibigugu y’aho arimo Simba SC bazahura ku italiki ya 08 Kanama.