Print

Ifoto y’ umukobwa wa Perezida arimo konsa yavuzweho byinshi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 July 2017 Yasuwe: 7675

Ifoto y’ umukobwa muto wa Perezida wa Kirghizistan yicaye arimo konsa umwana yambaye akambaro cy’ imbere yakuruye impaka.

Uyu mukobwa witwa Aliya Shagieva iyi foto yayishize ku mbuga nkoranyambaga muri Mata, yandikaho ati “ Nzagaburira umwana wanjye igihe cyose n’ ahari ho hose. Akeneye kugaburirwa”

Aliya iyi foto yahise ayikuraho nyuma yo gushinjwa imyitwarire idahitse no gukurura igitsina gabo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru uyu mukobwa yagize ati “Umubiri wanjye ntabwo ari igishegu, nawuherewe kugira ngo ufashe umwana wanjye kugubwa neza ntabwo nahuherewe gukurura abagabo”

Si abakoresha imbugankoranyambaga gusa batanejejwe n’ iyi foto kuko na Perezida wa Kirghizistan Almazbek Atambayev na Raisa n’ umugore we akaba na nyina w’ uyu mukobwa batashimishijwe n’ ibyo umukobwa wabo yakoze.

Ati “Mu by’ ukuri ntabwo babikunze kuko imyumvire y’ iki gihe ntabwo ikomeye kuri gakondo nk’ iy’ abakuze”

Aliya avuga ko konsa umwana we abiha agaciro karenze kure ako aha amagambo y’ abantu.

Ati “Iyo ndimo konsa umwana wanjye mba numva ndimo kumuha icyiza uko nshoboye. Kwita kubyo umwana wanjye akeneye ni ingenzi kuri njye kurenza amagambo abantu bavuga”

Kirghizistan n’ igihugu cy’ imisozi giherereye muri Aziya yo hagati gituwe n’ abaturage 5 727 553, cyakoronijwe na URSS yaje guhinduka u Burusiya. Umurwamukuru wacyo ni Bichkek. Abaturage bitwa Kirghizes bavuga ururimi rwitwa kirghize