Print

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kabonero yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Uganda muri Tanzaniya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 July 2017 Yasuwe: 1626

Ambasaderi Richard Kabonero wari umaze igihe ariwe uhagarariye iguhugu cya Uganda aho yari afite icyicaro i Kigali, yashyikirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Dr Augustine mahiga, impapuro zimwemerera guhagarika igihugu cye muri Tanzaniya.

Ambasaderi Kabonero yahagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2006. Mbere yaho yakoraga muri Ambasade ya Uganda i Washington kuva mu 1994 kugera mu 2005. Yari yaranabaye Ambasaderi wa Uganda muri Kenya kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Ambasaderi Kabonero wari umaze imyaka 10 yasezeye I Kigali. Minisitiri Dr Mahiga yahaye ikaze Ambasaderi Kabonero mu gihugu cya Tanzania amwifuriza akazi keza mu mirimo mishya atangiye.

Ku ruhande rwe, Ambasaderi Kabonero yashimiye uko yakiriwe na minisitiri wa Tanzania na Guverinoma y’iki gihugu muri Rusange. Yavuze ko yiteguye gukomeza gukora mu nyungu z’ibihugu byombi ngo arajwe ishinga n’iterambere.

Ikinyamakuru Chimpreports yandikirwa muri Uganda, iravuga ko Ambasaderi Kabonero yatangiye gukora mu 1988 nk’umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Ngo nyuma y’aho yaje kuba umunyamabanga wungirije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi Kabonero afite akazi gakomeye ko guhuza no kuzahura isura nshya y’ambasade ya Uganda muri Tanzaniya yari imaze imyaka itanu nta ambasaderi uyibamo.

Ambasaderi Richard Kabonero yagizwe Ambasaderi wa Uganda i Dar es Salaam muri Tanzania.