Print

Umusore yashyize mu bikorwa umugambi mubisha nyuma yo kubitangariza kuri Facebook (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2017 Yasuwe: 3820

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Zambia yatunguye abantu nyuma yo gusangiza inshuti ze zo ku rubuga rwa facebook ko ashaka gupfa bakamukwena, nyuma y’akanya gato bakabona amafoto acicikana ari mu kagozi yamaze gupfa.

Uyu musore witwa Mpanjilwa Mulwanda yamenyesheje abantu kuri facebook ko ashaka gupfa ku itariki ya 21 uku kwezi, abantu bagira ngo ni imikino ndetse baramuseka abandi bamuzi baramutuka, abandi bakamugira inama yo kubikora vuba vuba bazi ko atari bubikore, hanyuma ku itariki ya 24 amafoto ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yapfuye ari mu mugozi mu giti.

Ku itariki ya 21 ni bwo uyu musore yashyizeho ifoto ye avuga ko ashaka kwiyica

Umwe mu bamubwiraga ngo yatinze, bamukangurira gukora ibyo ashaka vuba vuba witwa Mpumaya, yamaze kumenya amakuru ko uwo musore wajyaga akunda kubasetsa yapfuye yiyahuye avuga ko byamwigishije isomo.

Mbere yo kwimanika yabanje gutanga abagabo


Ku itariki ya 24, ni bwo yerekanye ifoto ijosi rye riri mu mugozi munsi yandikaho ngo Iherezo (FIN)

Mpumaya yagize ati:” Yanditse ku rukuta rwe ko agiye kurangiza ubuzima bwe ndamubwira ngo nagire vuba nziko ari imikino, ariko ubu namaze kumenya ko ngomba kuzajya nkangurira abantu kongera akabaraga mu rukundo n’amahoro aho kubakangurira gukora ibibi nubwo naba ntabikuye ku mutima.”

Ku itariki ya 24, ni bwo bamusanze mu mugozi yimanitse


Yasize yanditse kuri Facebook ye ko birangiye [FIN]

Uyu musore yatunguye abantu ku buryo yahisemo kubanza gusangira amakuru inshuti ze za facebook ariko na none atungurana ubwo yabishyiraga mu bikorwa kandi yari asanzwe afatwa nk’umunyarwenya bityo n’ubundi bakaba babifashe k’urwenya.