Print

Ramos yatangaje icyifuzo cye kuri Neymar

Yanditwe na: 30 July 2017 Yasuwe: 1589

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos nyuma yo gutsindwa mu mukino ikipe ye yahuraga na Barcelona kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Nyakanga ibitego 3-2, yatangaje icyo yifuza kuri Neymar aho yavuze ko byaba ari ibyishimo kuri we uyu musore yerekeje mu ikipe ya PSG aho yemeje ko hari icyo byakorohereza Real Madrid ku guhangana kwayo na Barcelona.


Uyu musore utajya aripfana yavuze ko kugenda kwa Neymar bwaba ari ubukwe kuri we cyane ko ari umwe mu bakinnyi bamuzonga iyo Real Madrid yahuye na Barcelona.

Yagize ati “Ntabwo nzi ejo hazaza he (Neymar) kuko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo aho agomba kwerekeza, gusa nizere ko azagenda kuko byagabanya umutwaro kuri twe.”

Uretse kuvuga ko yifuza ko uyu musore yasohoka muri FC Barcelona Ramos yatangaje ko yaguranye n’uyu musore umwenda inshuro 1 ndetse yifuza ko yazaba ariyo nshuro ye ya nyuma abonye Neymar yambaye umwenda wa Barcelona.

Biravugwa ko uyu musore yamaze kumvikana na PSG ndetse ko ngo iyi kipe yemeye gutanga miliyoni 222 z’amayero kuko ariyo yanditse mu masezerano ya Neymar na Barcelona ko ariyo agomba gutangwa n’ikipe yose yifuza kumugura.