Print

Umutare Gaby n’umufasha we bari mu kwezi kwa bucyi bitegura kujya gutura muri Australia-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 July 2017 Yasuwe: 4687

Umutare Gaby uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu myaka ishize mu Rwanda, aherutse gusezerana kubana n’umukunzi we bazajya kubana mu mahanga witwa Joyce Nzere, kuri ubu aba bombi bari mu kwezi kwa bucyi aho bari kwitegereza ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cy’u Rwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’ itarakorewe amashusho ndetse bikavugwa ko atazakomeza ibikorwa bya muzika nk’uko bisanzwe.

Umutare yasabye anakwa Nzere mu muhango wabaye guhera saa tatu mu gitondo, tariki 16 Nyakanga 2017. Bahamirije isezerano ryabo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bubera ahitwa muri Black & White Kiberinka Hotel ari na ho habereye umuhango wo kwiyakira n’imiryango.

REBA AMAFOTO:















AMAFOTO:Internet