Print

Umwuka mubi wadutse hagati y’ Amerika n’ u Burusiya ushobora kubyara intambara y’ amasasu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2017 Yasuwe: 1877

Umubano wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ igihugu cy’ u Burusiya wongeye gusubira irudubi. Abakurikiranira hafi ibya politiki baravuga ko bishobora kubyara intambara y’ amasasu.

Ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 25 Nyakanga inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yemeje ko igihugu cy’ u Burusiya gifatirwa ibihano bishya. Ibi byabaye mu gihe hari ibindi bihano Amerika yafatiye u Burusiya bitarakurwaho.

Ibi bibaye mu gihe n’ ubusanzwe umubano w’ ibi bihugu byombi utameze neza bitewe n’ uko bamwe mu banyamerika bashinja u Burusiya kuba bwarivanze mu matora y’ Amerika bigatuma Donald Trump atorwa.

Intsinzi ya Trump mu mpera za 2016 yashimishije Abarusiya batangira kwibwira ko umubano w’ Amerika n’ u Burusiya ugiye kuzanzamuka dore ko ubutegetsi bwa Barack Obama bwasize ibihugu byombi birebana ayingwe.

Nyuma y’ amezi arindwi nta kirahinduka ku mubano w’ Amerika n’ u Burusiya ibintu byongeye gusubira irudubi ubwo Amerika yafatiraga iki gihugu ibihano bishya. Ibi bihano byafashwe mu gihe tariki 20 Nyakanga Perezida Trump na mugenzi Vladimir Putin bagiranye ibiganiro mu ibanga rikomeye ubwo bari mu nama y’ abakuru b’ ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi.

Icyavugiwe muri ibi biganiro cyagizwe ibanga, gusa abakurikiranira hafi ibya politiki icyo gihe bavuzeko byanze bikunze abo bakuru b’ ibihugu baganiriye ku kibazo kimaze iminsi, cy’ uko u Burusiya bushinjwa kwivanga mu matora y’ Amerika.

Nyuma y’ iminsi itatu gusa Amerika ifatiye u Burusiya ibihano bishya, u Burusiya bwafashe icyemezo cyo kwirukana abadiplomate 755 b’ Abanyamerika bari mu Burusiya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Putin yanenze ibyo kuba Amerika yarafatiye igihugu cye ibindi bihano bishya avuga ko ari ubushotoranyi.

Magingo aya, hari abadiplomate b’ Abarusiya babiri bagifungiye muri Amerika. Aba bafunzwe ku butegetsi bwa Obama muri 2016. Ibi no kuba umubano w’ u Burusiya n’ Amerika utaraba nta makemwa nubwo Trump amaze amezi arindwi ku butegetsi u Burusiya ntabwo buveba Trump.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Burusiya kitwa Nezavisimaya Gazeta giherutse gutangaza ko Moscow( u Burusiya) butaveba Trump kuba umubano w’ Amerika n’ u Burusiya utaramera neza kuko Trump ahutiyeho ngo anoze umubano w’ ibi bihugu byafatwa nko gukambanira igihugu cye.


Visi Perezida w’ Amerika Mike Pence

Mu masaha make ashize Visi Perezida w’ Amerika Mike Pence yafashe indege yerekeza mu bihugu bituranye n’ u Burusiya birimo na Estonie, Lituanie, Lettonie. Ikinyamakuru 24heures cyatangaje ko uru ruzinduko Pence yagiriye muri ibi bihugu rugamije gushaka inshuti zafasha Amerika kwirwanaho igihe haba handutse intambara hagati y’ ibi bihugu byombi by’ ibihangange.

Hari ubwoba bw’ uko u Burusiya bushobora kwihuza na Koreya ya Ruguru izirana urunuka n’ Amerika. Amerika ivuga ko kuba Koreya Ruguru ikomeza gukora no kugerageza ibisasu kirimbuzi ari agasuguro. Koreya ya Ruguru yo ngo ikora ibi bisasu kugira ngo ikange Amerika kuko ifite umugambi wo gihirika kubutegetsi Perezida Kim Jon Un w’ imyaka 33 y’ amavuko ifata nk’ umunyagitugu.

Mu minsi ishize Amerika yohereje amato hafi ya Koreya ya Ruguru kugira ngo iyitere ubwoba ireke gukomeza gukora no kugerageza ibyo bisasu gusa Koreya ya Ruguru aho kurekera aho yakajije umurego ndetse igeregeza missile ifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane. Iki gihugu kivuga ko Iyo missile ari iyo kurasa kuri Amerika.

Amakuru avuga ko iyi missile yateye Amerika ubwoba kuko ubwirinzi bwayo buri hasi igihe Koreya ya Ruguru yaba irashe iyo missile. Igisirikare cy’ Amerika ngo gifite ubushobozi bwo gusama igisasu icyo ari cyose cyayiraswaho ukuyemo iyo missile ya Koreya ya Ruguru. Gusa nubwo bimeze gutyo iki gisirikare kivuga ko nubwo kitaragira ubushobozi bwo gusama iyi missile gifite ubushobozi bwayishwanyuriza mu kirere.