Print

Miss Supranational izitabirwa na Habiba uhagarariye u Rwanda izabera mu bihugu bibiri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 July 2017 Yasuwe: 729

Byamaze kwemezwa ko irushanwa ngaruka mwaka, Miss Supranational 2017 rizabera mu bihugu bibiri. U Rwanda ruhagarariwe na Ingabire Habibah uzahatana n’abakobwa 79 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko agiye guhagararira u Rwanda asimbura Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016. Tariki 19 nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa mpuzamahanga rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanziriza mu gihugu cya Pologne hanyuma bakurikizeho mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].

Mu gihe cyose bazahamara bazaba bacumbitse muri Aquacity Poprad ari naho bazifotoreza amafoto ndetse banakore amajonjora y’ibanze yo kureba abahize abandi mu kwerekana impano zitandukanye. Icyo gihe kandi ni nabwo hazatoranywa uwitwaye neza mu kwambara umwambaro wa bikini no mu bindi byiciro bizahembwa.

Aba bakobwa bazava muri Slovakia berekeza mu mujyi wa Krynica – Zdrój muri Pologne ari naho igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Supranational kizabera tariki 1 Ukuboza 2017.

Ingabire Habibah uzahagararira u Rwanda, yumvikanye cyane mu matwi y’abanyarwand ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017. Uyu mukobwa yumvikanye atukana n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka.

Uyu mukobwa kandi yongeye kumvikana no kwandikwa mu bitangazamakuru hibazwa impamvu ariwe wabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda, gusa Dr. Uwamahoro Yvonne ushinzwe gutanga umukandida muri aya marushanwa ya Miss Supranational, avuga ko mu bakobwa barenga 20 banditse basaba ko bahagararira u Rwanda, Ingabire Habiba ari we wari wujuje ibisabwa harebwe ku bwiza bw’umukobwa, indeshyo n’ibindi bigenderwaho n’ubuyobozi bwa Miss Supranational Rwanda.

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya Gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba uzajyayo mu 2017.

Ingabire Habiba agiye mu irushanwa risaba kwambara ‘Bikini’ umwenda kenshi utavugwaho rumwe n’abanyarwanda.Mu mwaka 2016, Akiwacu Colombe yajegeje imbuga nkoranyambaga ubwo hasohokaga amafoto yambaye ‘Bikini’ ari mu irushanwa rya Miss Supranational 2016.

Uyu mukobwa yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yagiyeyo azi abikurikirzwa n’ibibujijwe.

Tariki 4 Ukuboza 2016 , umuhindekazi w’imyaka 25 Srinidhi Shetty niwe wahawe iri kamba ry’umwaka washije abashije guhigika bagenzi be bari bahanganye harimo na Colombe wari uhagarariye u Rwanda.

Srinidhi Shetty wegukanye iri kamba umwaka wa 2016
Colombe wahatanye umwaka wa 2016 yabaye kimenya bose kubera kwambara ’Bikini’

Comments

lolo 31 July 2017

Colombe nkunda ko adatinya 👍