Print

Umumotari wasubije miliyoni 5.2 Frw y’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto nshya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 July 2017 Yasuwe: 5005

Umumotari, Ndayiramiye Donat yahawe moto nshya nyuma yo kugaragaza ubunyangamugayo ubwo yashyikirizaga Polisi y’u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 5.2Frw y’umugenzi wari wakoze impanuka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yashyikirije uyu mumotari imoto ifite agaciro ka miliyoni 1.5Rwf.

Ku itariki 23 Nyakanga 2017, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe n’umumotari witwa Ndayiramiye Donat, ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin wari unafite aya mafaranga muri ambalaji ya Kaki, iyi mpanuka ikaba yarabereye ku Muhima, aho uyu Kayinamura yakomeretse bikabije, ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK

Umumotari Ndayiramiye Donat ubwo yashyikirizwaga iyo moto nshya

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, bashimye umumotari kubera imyitwarire ye n’ubunyangamugayo yerekanye, ubwo yari atwaye umugenzi ufite amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri (5,200,000Frw), bagakora impanuka umugenzi akayikomerekeramo agata ubwenge, hanyuma uyu mumotari agacungira aya mafaranga umutekano akanayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.

Indi nkuru bifitanye isano: Umumotari washyikirije polisi miliyoni 5, 2 y’ umugenzi yari atwaye agakora impanuka yavuze icyabimuteye

Indi nkuru Polisi yashimiye umumotari wagize ubutwari agasubiza miliyoni 5 n’ ibihumbi 200 y’ umugenzi


Comments

31 July 2017

Abantu Mwenabo Nibo Bakenewe Kw’isi