Print

Manchester United yamaze gusinyisha Nemanja Matic

Yanditwe na: 31 July 2017 Yasuwe: 569

Umukinnyi Nemanja Matic w’imyaka 28 amaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kuri uyu wa Mbere taliki ya 31 Nyakanga, avuye muri Chelsea kuri miliyoni 40 z’amapawundi aho uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 3.

Uyu munya Serbia yagize ibihe byiza haba muri Benfica no muri Chelsea dore ko hose yahatwaye ibikombe bya shampiyona.

Nyuma yo gusinyisha uyu musore jose Mourinho yatangarije urubuga rwa Internet rwa Manchester United ko akunda uyu musore cyane ndetse amushimira kuba yemeye kuza gukina Manchester United.

Yagize ati “Nemanja Matic ubu ni umukinnyi wa Manchester United na Jose Mourinho by’umwihariko.Avuze buri kimwe buri wese akenera mu mupira w’amaguru icyubahiro,guhozaho, gutsinda,ubushake no gufasha ikipe gukina.Ndamushimira kuba yemeye kutwiyungaho,kuko iyo atabishaka ntitwari kumubona.ndizera neza ko abakinnyi n’abafana bacu bazamukunda.Ikaze kuri nimero 31 wacu mushya.”

Nemanja Matic nyuma yo kwerekeza muri iyi kipe yagize ati “Ndishimye cyane kuza mu ikipe ya Manchester United.Kongera gukorana na Mourinho ni amahirwe ntari kwitesha.Ni iby’agaciro kuri iyi kipe.Ndifuza kugira uruhare mu gutuma iyi kipe ikomeza kuba ubukombe.”

Matic yiyongereye kuri Romelu Lukaku na Victor Lindelof iyi kipe yamaze gusinyisha aho byitezwe ko umukinnyi w’undi uri hafi gusinyira Manchester United ari umunya Croatia Ivan Persic ukinira Inter Milan.