Print

Umuririmbyi uhimbaza Imana yaririmbanye na Ncki Minaj abamunenze abasubirisha bibiliya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2017 Yasuwe: 1211

Umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Natasha Tameika uzwi nka Tasha Cobbs-Leonard yifashishije umurongo wo muri bibiliya asubiza abari bamunenze ko yakoranye indirimbo n’ umuraperikazi Nicki Minaj.

Cobbs Leonard yaririmbanye na Nicki Minaj indirimbo yitwa “I’m getting ready”. Iyi ndirimbo iri ku muzingo w’ indirimbo (Album) Nicki Minaj yise “Heart. Passion. Pursuit” azashyira ahagaragara tariki 25 Kanama 2017.

Cobbs Leonard asanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri Amerika mu ndirimbo zihimbaza Imana. Nyuma yo kuririmbana na Nicki Minaj nawe wo muri Amerika abakirisito benshi baramunenze, bavuga ko nk’ umuririmbyi w’ indirimbo zihimbaza Imana atakagombye kuririmbana n’ umuraperikazi nka Nicki Minaj.

Cobbs- Leonard abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yasubije abamunenze akoresheje umurongo uboneka mu Baroma: 14, 1

Hagira hati “udakomeye mubyo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ ibyo ashidikanyaho. 2. Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose ariko udakomeye arya imboga nsa”

Mu bihugu bitandukanye iyo umuririmbyi uramya cyangwa uhimbaza Imana aririmbanye n’ umuririmbyi uririmba indirimbo zisanzwe abenshi bita iz’ Isi bivugwa ko yaguye. Uku ninako bigenda iyo umuririmbyi usanzwe uririmba indirimbo zihimbazambaza Imana ahinduye akajya kuririmba indirimbo bivugwa ko ari iz’ Isi.

Mu Rwanda benshi mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zitwa iz’ Isi usanga barahoze baririmba izihimbaza Imana. Abo barimo Mani Martin, The Ben n’ abandi.

Tega amatwi unarebe indirimbo ya Tasha Cobbs- Leonard yitwa “Fill me up ”