Print

Perezida wa Kenya ngo azemera insinzwi amatora nakorwa mu mucyo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 August 2017 Yasuwe: 586

Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yamaze gutangaza ko azemera ibyavuye mu matira ariko uko ibyakozwe byose bizaba byanyuze mu mucyo nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi Kenyatta yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje. Kenyatta yanaboneyeho gusaba abo bahanganiye umwanya w’umukuru w’Igihugu kuzemera ibizava mu matora kugirango bitazakurikirwa n’imvururu cyangwa se imyigaragambyo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyagihugu.

Yakomeje avuga ko Leta ayaboye yakoze ibishoboka byose kugirango amatora azakorwe mu mutekano, ngo bahaye ibikoresho bishoboka abashinzwe umutekano kugirango bazahangane n’uwashaka kuwuhungabanya.

Uretse ibi, Uhuru Kenyatta yanabajijwe ku byo we n’ishyaka ahagarariye rya Jubliee bakoze mu kurwanya inzara, guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, gukorana n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, uduce tumwe twirengagijwe,iterabwoba n’ibindi.

Ku bice bivugwa ko byirengagijwe, Umukuru w’Igihugu yasubije ko hari byinshi byakozwe muri manda ye ariko ko hakiri ibitarkorwa bizakomerezwa mu iyindi manda niyongera gutorerwa kuyobora Kenya.

Mu mwaka w’2008 amatora yo muri Kenya yaranzwe n’imvururu aho abantu bamwe bapfuye abandi bagasahurwa.

Ibi binashimangirwa n’uko ku wa 31 Nyakanga 2017, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya (IEBC), Chris Musando, yaburiwe irengero ku wa Gatanu, umurambo we ukaza gutoragurwa yarishwe acibwa n’ukuboko.

Polisi ya Kenya yo yatangaje ko umurambo wa Musando watoraguwe ahitwa Kikuyu uri kumwe n’uwundi mugore utarabashije kumenyekana ujyanwa mu buruhukiro bw’umujyi wa Nairobi.

Uretse ibi, Visi Prezida wa Kenya, William Ruto,aherutse guterwa n’umuntu wahise yicwa arashwe, ariko nawe yari yabanje gukomeretsa umupolisi warindaga umutekano anamwambura imbuda.

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya (IEBC), Chris Musando, yishwe n’abantu bataramenyekana