Print

Ikiraro cyo mu kirere kirekire cyane ku isi cyatangiye kugendwaho(AMAFOTO+VIDEO)

Yanditwe na: Martin Munezero 1 August 2017 Yasuwe: 2808

Ikiraro gifite uburebure bukabakaba metero 500 z’uburebure, bikaba kandi bivugwako ari cyo kiraro kirekire kibayeho ku isi, cyatangiye gukoreshwa ku itariki ya 29 Nyakanga 2017, ubu magingo aya kikaba cyabaye nyabagendwa.

Iki kiraro kiswe Europabrücke (Europe Bridge), bishatse kuvuga "Ikiraro cy’u Burayi" kimanitse mu kirere ku ntera ya metero 85 uturutse ku butaka [urebye ikirere kirimo], ariko kikaba ari kirekire aho gifite metero 494, cyahubatswe gisimbuye ikindi cyangijwe n’amabuye ahanuka mu misozi.

Abahamije aya makuru, harimo umukerarugendo wo mu gace kitwa Zermatt ni muri Switzerland aho yakigereranyaga n’icyari kizwi ho kuba kirekire cyane na meero 405 z’uburebure ariko kikaba kuri metero 110 uturutse ku butaka [ikirere kirimo]

Nk’uko rero uyu mukerarugendo yakomeje abivuga, iki kiraro cyubatswe n’amakamba apima toni umunani z’uburemere, kikaba kandi cyubakitse mu buryo bukibuza kwinyeganyeza mu kirere. Iki kiraro giteye ku buryo bwambukiranya kiva mu ruhande rw’agace ka Zermatt werekeza ahitwa Grächen mu majyepfo ya Switzerland.