Print

Rwamagana: Imirambo y’Abasore babiri yakuwe mu cyuzi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 August 2017 Yasuwe: 699

Mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 y’amavuko, bakuwe mu cyuzi cyitwa Kimpima.Ni nyuma y’iminsi ibiri barohamye.

Iki cyuzi cya Kimpima bivugwa ko ari igihangano cyifashishwa mu kuhira imyaka y’abaturage. Aba basore barohamye tariki ya 28 Nyakanga 2017, imirambo yabo yabonetse kuri uyu wa 31 Nyakanga 2017.

Amakuru avuga ko abarohamye ari Kabandana Emmanuel w’imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite 24.Ngo imiryango y’aba bombi ivuga ko bari basanzwe bazi koga, ko bishoboka ko baheze mu ishayo ry’icyo cyuzi.

Icyuzi cya Kimpima, giherereye hagati y’Umurenge wa Munyaga n’uwa Kigabiro, cyifashishwa n’abahinzi baho mu kuhira imyaka ihingwa impande yacyo.