Print

Ntabwo nifuza umpa icyo ndarira ahubwo nifuza umpa uburyo bwo kwiha icyo ndarira-Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 August 2017 Yasuwe: 2914

Paul Kagame yiyamamarije mu Murenge wa Rutare ku mpinga y’umusozi ku kibuga cy’umupira cya Rambura mu karere ka Gicumbi, yavuze ko atemera abantu babaza abanyarwanda icyo barariye, ngo mu Rwanda ibyo ntibigikora

Muri aka karere ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Yakiranywe urukundo rwinshi n’abaturage bari bamutegereje kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama 2017.

Yagize ati “Ntabwo twagera kure tutari kumwe, kandi tutagendera kuri politike nziza itandukanye nizo twahozeho mu mateka…Nyuma y’itariki 4 nk’uko muzabihitamo tuzagera kuri byinshi, kandi icyizere mwaduhaye ntabwo tuzagitatira tuzakomeza mu nzira nziza tugere kuri byinshi.”

Yavuze ko guhitaramo abanyarwanda uko babaho n’uko bakwiye kurya bidakora mu Rwanda rw’ubu. Ati “Ibyo gushaka guhitiramo Abanyarwanda, ku bwacu ntibigikora…"Ntabwo nifuza umpa icyo ndarira ahubwo nifuza ump uburyo bwo kwiha icyo ndarira.”

Ngo FPR Inkotanyi yatangiye urugamba ari nto irarutsinda, irakura inakuza n’u Rwanda.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney nk’umwe mu bashinzwe kwamamaza umukandida Paul Kagame, yateruye mu ndirimbo ati ‘FPR yahozeho ariko ntibabimenya, iyo baza kubimenya byari kuborohera’.

Ati "igicumbi ntitwamamaza kuko mwahatsindiye kandi muzahora muhatsindira…Ubu turi mu bambere bafite ubutunzi buteye imbere, ubu abana ntibakicwa na bwaki….Waduhaye amata ntitwakwima amajwi"Abanyagicumbi bamaze gutora 100%.”

Yagarutse ku buryo Kagame yagenze igihugu bamuvuga ibigwi, ariko agahitamo gusoreza i Gicumbi agenda yinjira mu Murwa Mukuru wa Kigali, kikaba ari ikintu gikomeye cyane ko Gicumbi ariho Kagame yinjiriye ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akanarutsinda.

IJAMBO PAUL KAGAME YAVUGIYE I GICUMBI:

“Ntabwo twagera kure, twagera kuri byinshi, ntabwo twakwihuta tutari kumwe, tudafatanyije, tudakora tutagendera kuri politiki nziza yubaka itandukanye n’indi iri mu mateka yacu.

Biratangaje nyine mwumvise umuntu atanze urugero. Amazi, amazi abantu bakwiriye kuba banywa, batekesha, ntabwo ahagije. Umubare ugerwaho n’ayo mazi uracyari muto ugereranyije n’uko tubyifuza ariko iyi myaka irindwi iri imbere nyuma y’itariki enye z’ukwezi kwa munani, nkuko mwabihisemo nkuko nziko muzabihitamo; tuzagera kuri byinshi.

Icyizere cy’ibyo mwasabye n’uko muzahitamo ntabwo tuzatatira kandi tuzakomeza inzira nziza tugere kuri byinshi. Banyagicumbi, no mu mwanya washize mu gitondo twasubiye mu mateka.

Aho twabanje twasubiye mu mateka, amateka y’urugamba, urugamba rwo guhindura amatwara , imibereho, imikorere , imyumvire. Twahoze tuvuga ngo muri ibyo byose ntacyabaye imfabusa nta n’ikizaba imfabusa kandi n’uruhare runini abanyagicumbi babigizemo, mwabigizemo. N’ibiri imbere dushaka kugeraho, abanyagicumbi nziko kandi turifuza ko mwabigiramo uruhare runini.

Uruhare, dufatanyije n’abandi banyarwanda mu tundi turere, bizafasha kubaka ubuzima bwacu, amajyambere yacu. Naho ibindi byakomojweho, ubwo turi aha ngaha, igikorwa tugiye kujyamo, guhitamo bisanzwe dusanzwe dukora, tugenderaho mu bikorwa byacu byose, ni uguhitamo iteka ibitubereye twebwe. Ntabwo tujya duhitiramo ahandi hantu ibihabereye cyangwa ibibabereye. Twe turahitamo ibyacu.
Bariya bandi mujya mwumva bashaka guhitiramo abanyarwanda, bahera mu gitondo babaza icyo warariye, aho wahoze, icyo wavuze, impamvu ibyo ngibyo ku Rwanda ntabwo bigikora.

Ahubwo urebe rero nta nubwo babaza niba utanaburaye ahubwo bakubaza icyo warariye. Umuntu akubajije niba utaburaye wakwibaza niba ashaka ko ejo utazaburara ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira, nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.

Naho ubundi , imyaka ibaye mynshi, myinshi cyane, abanyarwanda, abanyafurika, babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira, bitari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira.

Rero no muri uku guhitamo, ni iki gikorwa tugiye kujyamo ni kimwe kiza kiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rwacu rurimo rwo kwiyubaka, rwo kubaka ubushobozi bwacu, bwo kwigeza aho dushaka, bwo kwihitiramo uko dushaka, bwo gufatanya mu bikorwa byacu twifuza byubaka buri wese bijyana na buri wese, bitagira uwo bisiga inyuma kugira ngo twigeze aho dushaka. Gicumbi rero, ibyo mwabigizemo uruhare, ayo mateka mwayagizemo uruhare, turacyakomeza. Itariki enye ukwezi kwa munani ni ugukomeza ibyo bikorwa, sibyo?

Hanyuma tugakomeza urugendo rwacu, tukiyubaka, tugaha abaturage bacu, amazi, tugaha uru rubyiruko rwacu amahirwe, tugaha abana bacu amashuri , abagore , abagabo, twese tugaterera imbere hamwe , abacuruza bagacuruza bakunguka bagashora imari yabo aho bashatse.

Amashanyarazi mwahoze muvuga; amashanyarazi ntabwo ari ukuyarota arahari, yatangiye kuboneka, azakomeza kuboneka. Kubisigasira ibyo tuba twubaka, ibyo tuba tumaze kugeraho ni ngombwa kubakiraho n’ibindi, amashanyarazi rero turifuza ko agera ku banyarwanda bitari benshi gusa ahubwo kuri bose. N’amazi n’imihanda igakorwa, n’andi mashuri akubakwa n’ibikorwa remezo bindi bigatezwa imbere, amavuriro akubakwa, imiyoborere myiza igatezwa imbere, imiyoborere, politiki bigamije guteza imbere umuturage wese akabyibonamo.”

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Kirambo | Burera, 31 July 2017

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Nemba | Gakenke , 31 July 2017