Print

Philippe Mpayimana ngo yiteguye kubona amajwi mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 August 2017 Yasuwe: 586

Philippe Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko akaba umukandida wigenda ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 04 Kanama uyu mwaka, yatangaje ko yizeye intsinzi mu majwi y’Abanyarwanda bazamutora baba hanze y’u Rwanda.

Philippe uherutse kwibaruka umwana wa Gatanu avuga ko nubwo atabashije gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu mahanga atari ikibazo kuko n’ Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bamenyeshejwe amatora agiye kuba.

Ibi Mpayimana yabivugiye mu Turere twa Huye, Ruhango na Bugesera aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.Yabwiye aba baturage ko natorwa azateza imbere ubuhinzi buri muri iyi Ntara y’Amajyepfo cyane ubw’imyumbati n’ubucuruzi.

Mpayimana ashimangira ko mu minsi amaze yiyamamaza bimuha ishusho y’uko azatsinda amatora ateganyijwe. Aha niho yanavuze ko yiteguye kuzabona amajwi no hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nagiye hanze kwiyamamaza ariko muzi ko ariho navuye nza mu Rwanda, nsanzwe kandi mbana nabo, no mu gihe nari maze kwemerwa kwiyamamaza nabanje kujya hanze y’u Rwanda mpura nabo, ubwo rero niteguye ko bazantora. ”

Mpayimana kandi avuga ko kuba abantu bari hanze bajya basoma, ngo bazi imigabo n’imigambi ye.

Biteganyijwe ko Mpayimana azasoza gahunda yo kwiyamamaza tariki ya 2 Kanama 2017, aho azakora urugendo mu Mujyi wa Kigali, asoreze kuri Sitade Amahoro.