Print

Ubuhamya bwa Munyakazi wavuye Iwawa

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 2 August 2017 Yasuwe: 1134

Ubuhambya bw’uwavuye Iwawa amazeyo umwaka n’amezi 2, uvuga ko kujya mu bigare bibi bituma wishora mu biyobyabwenge umukwabo ukaba wagufata ukajyanwa Iwawa, ariko ngo iyo bagezeyo ntabwo bakubitwa ahubwo barigishwa.

Iwawa, ni agace kari mu kiyaga cya Kivu hazwi cyane nk’ahajyanwa abantu baba bananiranye, bakagororwa bagasubira ku murongo, nyamara benshi wumva bahatinya ariko ngo abagezeyo barigishwa bakavayo bahindutse.

Munyakazi Emmanuel, utuye mu mudugudu wa Kivuruga, akagari ka Gasarenda, umurenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe wamaze Iwawa umwaka n’amezi abiri, akavayo yiyemeje kwiteza imbere kubera amasomo yahereweyo yatangarije Umuryango ko atazasubira mu biyobyabwenge.

Avuga ko kugira ngo ajye Iwawa byatewe no kuba yarafataga ibiyobyabwenge agendera mu bigare nyuma yo kubura abayeyi be.

Ati ”Kugira ngo mfatwe njyanywe Iwawa ni ukubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge nari nafashe, icyo gihe ndumva nari nanyweye itabi n’inzoga nasinze nyine mpura n’umukwabo wa nijoro uranjyana.“

Akomeza agira ati: ”Nkiga naje kubura ababyeyi, nkimara kubabura numvise ntaye umutwe ntangira kugendera mu kigare nsa n’uwirambiwe ari nabwo natangiye kwiga kunywa ibiyobyabwenge biza gutuma mfatwa kuko byari byaramaze kumbata. Iyo unyweye ikiyobyabwenge, ugenda ukinywa buhoro buhoro, gahoro!gahoro! ariko iyo kimaze kukugeramo ntabwo ushobora kurara utakinyoye, iyo umaze kugera kuri urwo rwego uba wamaze kuba imbata yacyo“

Mu buhamya bwe akomeza avuga ubuzima yabayemo ageze Iwawa n’uburyo abandi bose bakirwa.

”Twarahageze, nyine kimwe n’abandi bose iyo ugeze Iwawa icyiciro cya mbere ni ukukuvanamo bya biyobyabwenge, amasomo uba ufata ni ayo kugira ngo bya biyobyabwenge bigushiremo, ubyibagirwe, bigushiremo ubone kujya gutangira imyuga itandukanye nta kibazo cy’ibiyobyabwenge ufite. Iwawa twahabwaga amasomo ntabwo twakubitwaga, hariya ni ku ishuri batwigishije ibintu bitandukanye, njye nigaga ububaji, usanga abajyanyweyo bigishwa imirimo itandukanye bitewe n’icyo ukunda. Ibi byose bikiyongeraho kutwigisha kwizigama no kureka burundu ingeso mbi.“

MUNYAKAZI ngo kubera uburyo yigishijwe kwizigama, azi uburyo kubona amafaranga bigora, bityo ngo iyo aramutse abonye na make arayabika, mu buhamya bwe avuga ko kugeza ubu mu gihe gito amaze avuye Iwawa amaze kwigeza kuri byinshi, afite ishyamba rihagaze mu gaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atanu ndetse n’indi mitungo.

Uwanyweye ibiyobyabwenge akenshi usanga kubireka bigoye, ariko ngo uwanyuze Iwawa haba haramubereye umuti Urambye, nibyo Munyakazi Emmanuel avuga anatanga ubutumwa ku rubyiruko rugendera mu bigare bishobora kurushora mu biyobyabwenge, ndetse no kubagisesagura.

Ati:” Icy’ingenzi ni uko urubyiruko rugomba kugabanya zagara mu byo rukora byose rukizigama kuko utizigamye nta kintu wazageraho. Urubyiruko narugira inama yo kwirinda ibigare bibi bishobora kubashora mu biyobyabwenge, kandi n’uwaba ashaka kubigerageza akabireka, kuko nk’uko izina ribivuga byangiza umubiri, ugasanga umuntu aragenda atitira. Njye ntabwo nshobora klongera klunywa ku biyobyabwenge ahubwo ubu ndi gukoresha imbaraga zanjye zose mu kwiteza imbere no guteza igihugu cyanjye imbere.“

Akenshi abajyanwa Iwawa n’abana b’inzererezi, ababa barananiye Iwabo, abataye ishuri bakishora mu ngeso mbi, nk’ubwambuzi, ubujura n’ibindi. Iyo uhuye n’abavuyeyo ubona imyitwarire yabo yarahindutse ku buryo bugaragara, intego yabo ari ukwiteza imbere doreko n’ubuyobozi bubakurikirana haba mu kubaha ibikoresho bibafasha mu myuga baba barakurikiranye ndetse no kubaremera amakoperative yo kwizigama.