Print

Reba amafoto yaranze ubukwe bwa Namutebi Sylvia wabaye Miss Uganda n’umuherwe wo muri Afurika Y’Epfo

Yanditwe na: Martin Munezero 2 August 2017 Yasuwe: 4652

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017 nibwo habaye ubukwe bwa Miss Namutebi Sylvia n’umuherwe wo muri Afurika y’Epfo.

Miss Namutebi na Ali Alibhai bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017. Aba bageni bashyingiranywe nyuma y’igihe kinini bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Ubu bukwe bukaba bwabereye ku nombe y’ikiyaga cya Victoria Serena Golf Resort. Namutebi Sylvia abinyujije kuri facebook yatangaje ko yishimiye kuba yarakoze ubukwe kuko ngo yahoraga yibaza ku mugabo bazabana.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye bya mbere mu buzima kurushingana n’uwo wahoze urota. Mu majoro yose y’imyaka yatambutse nahoraga ndota nibaza uwo tuzabana uko agomba kuzaba asa. Ni iby’agaciro gakomeye ko nawe wowe.”

Aya ni amafoto yaranze ubukwe bwa Miss Namutebi Sylvia:









Comments

Delphine 2 August 2017

Uyu mu miss nimwiza kuva nabaho mbonye umukobwa Mwiza kd wiyubashye..bambaye neza pee, Imana Izabubakire