Print

Barafinda asanga abakandida batatu biyamamaje batararyohereje Abanyarwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 August 2017 Yasuwe: 8691

Barafinda Sekikubo Fred wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida ariko ikaba itaremewe aravuga ko abakandida batatu biyamamarije kuyobora u Rwanda bataryohereje Abanyarwanda mu bikorwa bamazemo iminsi byo kwiyamamaza.

Mu kiganiro Barafinda yagiranye n’ Umuryango yavuze ko mu bakandida batatu aribo Dr Habineza Frank wa DGPR, Paul Kagame wa FPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe ngo nta numwe wigeze asezeranya Abanyarwanda ikintu gikomeye.

Ati “FPR yakomeje kwivugira biriya byayo bisanzwe, ngo ni ugusingiriza ibyo barangije kugeraho. Bariya bana babiri rero ntabwo bakoze kwiyamamaza, yego bigaragaje imbere y’ Abanyarwanda ariko ntabwo ari nk’ uko Barafinda nagombaga kubikora”

Barafinda agereranya Paul Kagame n’ umusore w’ ibigango urimo guhiganwa n’ utwana tw’ imyaka 6.

Yagize ati “Umusore w’ ibigango tumugereranya nk’ ufite imyaka 35 urimo gukirana n’ utwana dutoya tw’ udusore dufite imyaka 6. Umusore w’ ibigango nuriya uba yambaye amataratara, agenda ashinga amabendera hose mu gihugu mu gihe abandi badafite ubushobozi. Ibinyoteri birabyerekana”

Uyu mugabo w’ imyaka 47 y’ amavuko avuga ko hari abakandida bakoresheje ingingo zo mu gitabo yanditse mu kwiyamamaza kwabo gusa ntabwo yerura ngo avuge abo aribo cyangwa izo ngingo izo arizo.

Ati “Hari abafashe ingingo zo mu gitabo nanditse bazikoresha mu kwiyamamaza zibananira kuzisobanurira Abanyarwanda. Cyokora ndabashima ni abahanga b’ abahakazi(abantu bashimuta amakuru abitswe kuri za murandasi bakoresheje ikorababuhanga)”

Yongeye ati “Ni abahaka b’ abahakazi umuntu wavuze ngo azazana icyogajuru kirinda umutekano! Icyogajuru barakizana kikarinda umutekano cyangwa icyogajuru baragikora kabisa bakakirasa kikagira aho kiva n’ aho kerekeza? Ni uruganda bubaka ntabwo aricyo bazana, ugira ngo ni imodoka utumiza mu Buyapani ukaza ugaparika aho?”

Uyu mukandida yavuze ko nk’ uko yari yabisabye mbere y’ uko iki gikorwa cyo kwiyamamaza gitangira ngo ikiza ni uko aya matora yari kurorera amafaranga agakoreshwa ibindi bikorwa birimo kugura imiti n’ ibindi.

Ngo abakandida ntabwo baryohereje Abanyarwanda

“Harimo hundreds weaknesses ntabwo baryohereje Abanyarwanda amatora. Aya matora wagira ngo ntabwo ahari. Nk’ urugero habuzemo uwakwiyemeza kwandida amazina ye n’ ay’ u Rwanda mu kirere cy’ u Rwanda n’ umurwa mukuru Kigali ngo bige bireshya ba mukerarugendo nk’ uko njye Barafinda Sekikubo Fred narikubikora. Ntagashya bazanye bavuze ibisanzwe”

Hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda bihitiremo umukuru w’ igihugu uzabayobora muri manda igereranywa n’ inzibacyuho y’ imyaka 7. Amatora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku bazatorera mu muhanga na tariki 4 Kanama kubazatorera mu Rwanda.