Print

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kahagaritse ubuzima bwa benshi mu ntara ya Kivu

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 3 August 2017 Yasuwe: 1602

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro yahagaritse ubuzima bwa benshi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kasenye ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, amazu ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye muri teritwari ya Beni, aho bibasiye cyane cyane agace ka Supa-Kalahu.

Nkuko Pierre Mufunza uyobora aka gace yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Akomeza avuga ko abari batuye muri utu duce kugeza ubu bahungiye mu mugi wa Beni.

Jean Pierre Mufunza agira ati:«Ibintu byakaze cyane, ingo 1000 zamaze kuvanwa mu byazo berekeza mu mugi wa Beni. Inzu zose zashenywe, imihanda yose yujujwemo ibihuru. Ikigo nderabuzima cyashenywe. Ibigo by’amashuri bya Mathoya, Kalau, Mbilali, Kalingati, na kyavitsutsu nabyo byashenywe. Biragoye kugirango abana basubire ku ishuri.»

Abatuye aka gace bakaba basabye inzego za Leta kubagoboka n’imiryango irengera ikiremwamuntu kubatabara, hakagarurwa umutekano ndetse ikigo nderabuzima n’amashuri bikaba byakongera kubakwa.