Print

Imitungo ya Ivan yatangiye kwigabizwa n’abo mu muryango we, imwe mu mazu ye yashyizwe ku isoko-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2017 Yasuwe: 4305

Imwe mu mazu ya Ivan Ssemwanga yashyizwe ku isoko, n’abagize umuryango we, ku kayabo ka miliyoni 100 z’Amashilingi yo muri Uganda mu rwego rwo guhosha amakimbirane yavutse ku mitungo y’uyu mugabo nyuma y’urupfu rwe.

Nk’uko ikinyamakuru Waza cyanditse iyi nkuru cyabitangaje ngo umuryango wa Ivan washyize ku isoko iyi nzu mu buryo Zari atazi. Birikuvugwa ko uyu muryango wifuza ko amafaranga yavamo yagabanywa abagize umuryango wose wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga maze bigahosha amakimbiranye yavutse ku mitungo ye aho buri wese yifuzaga kuyigiraho uruhare.

Nyuma y’urupfu rwa Ssemwanga imitungo yakomeje guteza ikibazo

Ivan Ssemwanga yatandukanye na Zari Hassan uzwi nka Zari bari bafitanye abana 3 b’abahungu, nyuma y’urupfu rw’uyu muherwe abagize umuryango we bakaba baremeje ko imitungo ye yose igomba kwegukanwa na Zari mu gihe bagitegereje ko aba bana bakura.

Iyi nzu yashyizwe ku isoko ikaba ifite izina rya ’Muyenga Palitia Home’ umuntu wifuza kuyigura akaba asabwa kuyishyura miliyoni 1 y’amadorali y’Amanyamerika.

Nyuma y’urupfu rwa Ssemwanga Zari niwe wahawe imitungo y’uwahoze ari umugabo we kuko bafitanye abana batatu

Kuri ubu igikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni ukwibaza niba Zari wahoze ari umugore wa Ivan Ssemwanga yaba azi neza iby’igurishwa ry’iyi nzu cyane ko nawe ayifiteho uruhare nk’urera abana ba Ivan.

Amafoto y’inzu ya Ivan Ssemwanga yamaze gushyirwa ku Isoko:







Comments

3 August 2017

Nukuri nisawa gose botwereka, imbere nukuri, itewigomwe.hantuma Muduhe, numéro de téléphone zuwo twocako kuko nisawa, nama, ares ifise