Print

Umugore wa Frank Habineza yavuze iby’ ingenzi yaheraho abaye ‘First Lady’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 August 2017 Yasuwe: 6562

Kabarira Edith, umugore wa Dr Frank Habineza, yavuye i Burayi ahita atangira gufasha umugabo we mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubwo yari Kimironko aho yatoreye yavuze ko naba abaye First lady azihatira gukoraho imibereho mibi mu baturage.

Uyu mugore yavuze ko we n’umugabo we biteguye gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu kuko babonye abantu benshi babashyigikiye. Yavuze ko umugabo we atorewe kwinjira muri Village Urugwiro nawe akaba First Lady yakwihutira gukuraho ikibazo cy’imibereho mibi y’abanyarwanda.

Yagize ati “Ni ukurandura imibereho mibi y’abanyarwanda kuko nziko aricyo kintu kibangamiye abanyarwanda.” Uyu mugore yashimangiye ko azi neza umugabo we kurusha undi wese, ngo iyo yiyemeje ikintu ari aragikora.

Uyu mugore yavuze ko Dr Frank Habineza icyo yiyemeje akigeraho ati "Frank ndamuzi icyo yiyemeje ashyirwa akigezeho ibyo yemereye Abanyarwanda". Yungamo ati “niteguye kuba nakorana n’izindi nzego mu kubaka igihugu dushyira mu bikorwa ibyo Frank yahigiye imbere yabaturage, isaha ku isaha nshobora kwitwa umugore wa Perezida”.

Aha ninaho yavugiyeyo ko umugabo we aramutse atorewe kuyobora u Rwanda, yazaharanira gushyira mu ngiro ibyo yabwiye abaturage yiyamamaza.

Mu masaha y’umugoroba wo kuwa Kane tariki 13 Nyakanga 2017, nibwo Kabarira Edith yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe n’umugabo we Dr Frank Habineza. Kuva ubwo bahise batangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko yiteguye kuba First Lady

Ubusanzwe, Kabarira Edith yibera muri Suede nk’umuturage uhatuye, ndetse n’umugabo we Dr Frank Habineza yari yaramaze kubona ubwenegihugu bwa Suede, ariko yemera kubureka kugirango yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, kuko bitemewe kwiyamamaza ufite ubundi bwenegihugu.
<img31463|center>
<img31462|center>


Comments

Ronely 4 August 2017

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ntashyire amazi mwibase arebemo abwire icyo abonyemo