Print

Barafinda wari kumwe n’umugore we yavuze icyo yifuza azakorerwa n’umukandida yatoye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 August 2017 Yasuwe: 11069

Barafinda Sekikubo Fred, umwe mu bashatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yasabye umukandida yatoye kuzakuraho imisoro ku mazu, imisoro ku butaka no kubacuruzi.

Barafinda yatoreye kuri site ya King David i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo yavuze ko azakomeza gukora Politiki kugeza ageze ku butegetsi.Abajijwe niba azatanga kandidatire mu matora y’abadepite ateganyijwe muri 2018 yavuze ko yaje yabyiyemeje bityo atazasubira inyuma.

Uyu mugabo wari uherekejwe n’umugore we yavuze ko umukandida atoye amwifuzaho kuzakuraho imisoro ku mazu yo guturamo; gukuraho imisoro ku bacuruizi bafite igishoro kitarenze miliyoni 6 no gukuraho imisoro kubutaka.

Ku biro by’ itora bya King David Aho Barafinda n’ umugore we batoreye saa tatu hari imirongo miremire y’ abaturage benshi bitabiriye itora, bitandukanye na Kimironko 2 Aho Dr Frank Habineza n’ umugore Judith batoreye. Kuri site ya Kimironko 2 umuturage yahageraga ahita atora agasubira mu mirimo ye bitamusabye gutegereza.


Comments

EVA 5 August 2017

Uwo yatoye se ni we amatora yemeje ko yatsinze? Ibye wa mugani ni ubufindo


twizeye theo 4 August 2017

ese Franck yatoreye ku masite 2igitagaza makuru lkimwe cyavuzeko yatoreye muri Rukiri(Remera sector) kd yari kimironko 2._ukuri. nukuhe?


augustin 4 August 2017

zampamvuze ntazisiga inyuma


Sisi 4 August 2017

Dihe Audio rero


Fabrice 4 August 2017

Za mpamvu ze deux cent aba yazitwaje umusaza!


KAFA 4 August 2017

azakureho imisoro kubutaka azaba akoze cyane .kuko birabangamye ugura ubutaka numuntu ugasanga afite amamiliyoni atarishyura bityo bikadidiza kubona ibyangombwa byaburundu byubutaka.


umusomyi 4 August 2017

Uyu madame BARAFINDA yavuze ibyo benshi bifuza pe