Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi akaba ari guhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 ikurikiyeho, na we ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora kuri uyu wa 04 Kanama uyu mwaka.
Paul Kagame ni umwe mu banyarwanda batoye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017, akaba yatoye ahagana isaa Tanu z’amanywa atorera mu mujyi wa Kigali mu Rugunga ku biro by’itora biri kuri APE Rugunga mu mudugudu w’Imena.
Itegeko Nshinga mu ngingo ya 98 rivuga ko “Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga. Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.”
REBA HANO AMAFOTO: