Print

Tuyisenge Jacques arifuzwa n’ikipe ikomeye i Burayi

Yanditwe na: 5 August 2017 Yasuwe: 3464

Umunyarwanda Tuyisenge Jacques ukina mu ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya arifuzwa cyane n’umutoza Jose Marcelo Ferreira uzwi nka Ze Maria w’ikipe ya FK Tirana yo mu gihugu cya Albania we na bagenzi be babiri bakinana.

Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya UEFA Europa League uyu mwaka,iyi kipe irashaka kwiyubaka aho yaje muri Afurika by’umwihariko mu ikipe ya Gor Mahia gushaka abasore batatu barimo Jacques Tuyisenge, Kenneth Muguna na Godfrey Walusimbi nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru soka.co.ke cyo muri Kenya abitangaza.

Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza amakuru ahari ni uko uyu musore ari hafi kumvikana n’iyi kipe ndetse mu minsi mike dushobora kumva yamaze gusohoka muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya akerekeza I Burayi.

Amakuru avugwa ni uko ubwo Gor Mahia yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya Everton abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi bari bahari ndetse bashimye uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 6 mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino 29 amaze kuyikinira.

Umutoza Ze Maria yabaye umukinnyi ukomeye muri Brazil aho yakinnye mu makipe akomeye nka International, Vasco de Gama,Flamengo,Palmeiras n’ayandi ndetse akinira ikipe y’igihugu imikino 25 nubwo nta gitego yatsinze.

Muri Mutarama 2016 nibwo Ikipe ya Police FC yarekuye uwari kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge, yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yari imaze iminsi igaragaza ko imwifuza. Yatanzweho ibihumbi 40 by’amadolari ya Amerika agera hafi kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge arifuzwa cyane n’umutoza Jose Marcelo Ferreira uzwi nka Ze Maria w’ikipe ya FK Tirana

Comments

MGM 6 August 2017

fc Tirana se ni ikipeikomeye imaze gutwara championsleague zingahe
ß