Print

Vital’o yanyomoje amakuru yo kuzana Masudi Djuma izana umutoza mushya-AMAFOTO

Yanditwe na: 5 August 2017 Yasuwe: 1155

Mu minsi ishize nibwo ibihuha byari byinshi ko nyuma y’aho Masudi Djuma asezereye mu ikipe ya Rayon Sports, yifuzwa n’ikipe ya Vital’o ndetse ko bari mu biganiro, ariko ku munsi w’ejo iyi kipe yasinyishije umutoza mushya witwa Niyonkuru Jumaine wungirijwe na Mailo Nzeyimana ndetse yongerera amasezerano umutoza w’abanyezamu Amidou Hassan.

Uretse aba batoza iyi kipe yamaze gutakaza umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb uri hafi gusinyira Rayon Sports yamaze kugura rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Tchakounte Yves Jordan.

Mu kiganiro uyu mu rutahizamu yagiranye n’ikinyamakuru Burundisport.com dukesha iyi nkuru yavuze ko aje gufasha iyi kipe gutsinda ibitego cyane ko we ayigereranya na Real Madrid cyangwa FC Barcelona ndetse yavuze ko yifuza kuzaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Burundi.

REBA AMAFOTO: