Print

NASA iri gushaka abakozi barinda isi kwigarurirwa n’ ibivejuru

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 5 August 2017 Yasuwe: 2085

Ikigo cy’ Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA, kiratangaza ko nyuma y’ uko bigaragaye ko hari ibivejuru byibasiye uyu mugabane kandi bikaba biwiba bimwe mu bintu by’agaciro, kigiye gukoresha abahanga mu bwirinzi ngo babashe guhangana n’ibi bivejuru.

Nkuko ikinyamakuru news.sky.com kibitangaza ngo ibi bishatse kuvuga ko ikipe y’abahanga mu kurinda ibiri kuri iyi si yakwandika isaba aka kazi, ikarinda ko ibinyabuzima biri kuri uyu mubumbe byangizwa ndetse n’uko ikirere cyayo cyakomeza gusarurwa n’ibivejuru. Ibivejuru ngo bimaze kugaragara ko byaba biza ku isi bigatwara ibintu bimwe na bimwe ku yindi mibumbe izenguruka izuba ryayo.

Itangazo ryo gutanga akazi rivuga ko abantu bazaba bagahawe basabwa ingendo nyinshi cyane nubwo bitavuzwe niba ari izo ku isi cyangwa hafi y’izuba.

Ibi birasaba kuba uwaka aka kazi afite ubumenyi buhambaye muri dipolomasi akanagira impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare n’ubugenge. Abazatsindira aka kazi bazajya bahembwa hagati ya 124,406 na 187,000 y’amadolari y’ Amerika, ni abarirwa muri miliyoni 160 z’amanyarwanda.