Muneza Christopher wamamaye nka Christopher Topher muri muzika nyarwanda avuga ko atabonye amahirwe yo kwifotozanya na Perezida Kagame Paul ubwo bari mu birori byo kubyina intsinzi yari amaze kwegukana yo kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 04 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo. Uko batangazaga amajwi ni nako ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi abanyamuryango n’inshuti zabo bakomezaga gucinya akadiho.
Mbere y’uko Kagame agera aho FPR Inkotanyi ifite inyubako mu karere ka Gasabo, abari bitabiriye uyu muhango basusurutswaga n’abahanzi batandukanye barimo Christopher, Dream Boys na Kitoko mu gihe umushyushyarugamba yari Lion Manzi.
Perezida Kagame yahageze ahagana i saa sita z’ijoro yabanje kubyinana intsinzi n’Abarwanashyaka ari nako bifotozanya nawe, mu bagize amahirwe yo kwifotozanya nawe barimo Kitoko, Senderi, Limu (umuvandimwe wa Intore Tuyisenge) ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.
Christopher wari umutaramyi ntibyamukundiye ko afata ifoto ari kumwe na Perezida Kagame. Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama uyu mwaka, uyu muhanzi yabajijwe impamvu mu mafoto yose yashyizwe hanze ntaho agaragara ari kumwe na Perezida Kagame kandi nawe yari umwe mu byinnye intsinzi.
Yavuze ko igituma atifotoranyije na Paul Kagame byatewe n’uko Tom Close yafashwe n’uburwayi butunguranye bakamuvana aho bamwerekeza kwa muganga.
Christopher avuga ko atari wenyine kuko yaherekejwe na TMC wo muri Dream Boys
Avuga ko nawe yifuzaga kwifotoranya nawe kugirango mu myaka y’izabukuru age abona icyo abwira abana be. Ngo yumvaga aricyo gihe cyo gutunga ifoto ari kumwe na Perezida Kagame Paul yikundira kuva cyera.
Yagize ati “ Iyo mbona amahirwe yo kwifotozanya nawe byari kuba ari urwibutso rwiza rudasaza…Muzabukuru ndi kumwe n’abana banjye nari kuzajya mbambwira ko muri 2017 habaye amatora, ati ‘Iyi nifoto ndi kumwe na Perezida Kagame’…Aya ni amateka ari kuba ni kimwe mu bintu by’ibihamya ku bandi n’abana banjye.”
Christopher yari mu itsinda rinini ryaherekeje Perezida Kagame Paul mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza mu ntara zigize igihugu byatangiye muri Nyakanga kugeza muri Kanama , yari kumwe na Mariya Yohani, Dream Boys, Urban Boys, Knowless, Kitoko, Senderi, Intore Tuyisenge n’abandi.
Icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni inyubako nini iri ku buso bwa hegitari zirenga 11, ikaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba cy’inama kibasha kwakira abantu barenga 1500, ikagira amacumbi, resitora, ishuri ry’ibya Politiki (Political School) ribasha kwakira abanyeshuri basaga 2000, ibiro by’abayobozi n’abakozi batandukanye n’ibindi bikorwa binyuranye.
Iyi ngoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi ifite ahagenewe guhagarara ibinyabiziga (Parking) hajya nibura imodoka 750. Inafite ibice bitandukanye biyongerera ubwiza birimo ubisitani bugari, ubwogero (Piscines) n’ibindi.
REBA AMAFOTO:
IJURU RITO BY CHRISTOPHER
PHOTOS: Village Urugwiro, Kigali Today, Imvaho