Print

Rayon Sports yasinyishije Undi mukinnyi w’Umurundi

Yanditwe na: 7 August 2017 Yasuwe: 302

Nubwo umwaka ushize yari yagerageje kumushaka bikagorana,ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore ukina ku mpande ndetse wanakina nka Rutahizamu ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kumusinyisha kugira ngo asimbura Nshuti Dominique Savio wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali .

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga Vital’O FC mu mwaka w’imikino ushize.aje gufasha Rayon Sports, cyane ko azakina nk’umunya Rwanda kubera ko bivugwa ko ababyeyi be ari abanyarwanda.

Byavugwaga ko ikipe ya APR FC nayo yashakaga uyu musore gusa birangiye yerekeje muri Rayon Sports aho asanze abandi bakinnyi b’abarundi nka Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir.

Nyuma yo gusinya amasezerano uyu musore yahise ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 18 baraza kurira indege kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 berekeza I Dar es Salaam muri Tanzania gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Simba SC uzaba ku wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2017, Rayon sports irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere saa 15:45.

Bimenyimana Bonfils Caleb w’imyaka 20 yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ahabwa miliyoni esheshatu (6) zo kumugura ndetse akazajya ahembwa umushahara w’ibuhumbi 350frw ku kwezi.