Print

Wema Sepetu wakundanye na Diamond agiye kwikuzamo ‘inda ibyara’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 1546

Umunyamideli Wema Sepetu wanabaye nyampinga w’Igihugu cya Tanzaniya, yamaze gutangaza ko ku myaka 32 y’amavuko azakuramo ‘Inda ibyara’ mu gihe cyose yaba atarabyara.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Global Pubulisher, uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba atarabashije kubyara abana b’impanga yari atwite muri Gashyantare umwaka ushize wa 2016.

Mu mwaka wa 2015 nibwo byatangajwe ko Wema yakuyemo inda y’umukinnyi wa Filime, Steven Kanumba bari bamaranye igihe mu rukundo. Uyu mukobwa yavuze ko kuva icyo gihe aribwo yahise amenyako kubyara kuri we bidashoboka.

Uyu mukobwa wakundanye n’abagabo batandukanye barimo n’umuririmbyi Diamond bamaranye imyaka ibiri kuva muri 2012 kugeza 2014 bivugwa ko bashwanye bitewe n’uko uyu mukobwa atabyaraga.

Mu minsi ishize Wema yafashwe na Polisi ya Tanzaniya akurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, yajyanwe mu rukiko aratsema avuga ko bamubeshyera. Mu ishize Polisi yakoresheje ibizimini ku ‘inkari’ ze basanga yarakoreshaga ibiyobyabwenge.

Aba bombi barakundanye bishyira cyera